Park yarekuwe nyuma y’imyaka igera kuri itanu afunzwe azira ibyaha bya ruswa.
Uyu mukecuru w’imyaka 69 yabaye Perezida wa 11 w’icyo gihugu kuva mu 2013 kugeza mu 2017. Ivanwa rye ku butegetsi ryashyize mu munyururu abandi bayobozi b’ibigo bikomeye birimo Samsung na Lotte.
Muri Mutarama uyu mwaka, urukiko rw’ikirenga muri Koreya rwagumishijeho igifungo cy’imyaka 20 Park yari yakatiwe n’urukiko rubanza azira amafaranga yagiye ahabwa n’ibigo bitandukanye kugira ngo na we abigororere binyuze mu koroherezwa.
Mu cyumweru gishize ubwo Perezida Moon Jae yababariraga Park, yavuze ko bikozwe kubw’ubuzima bw’uwo mukecuru butifashe neza no gushyira imbere ubumwe bw’igihugu.
Ibinyamakuru by’i Seoul byagaragaje amashusho ya Park asohoka mu bitaro byo muri uwo mujyi yari arwariyemo, nyuma y’uko abashinzwe imfungwa bamugejejeho ibaruwa imubabarira mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane.
Nubwo ntacyo Park yatangaje, umunyamategeko we yavuze ko umukiliya we yasabye imbabazi abaturage kubw’imyitwarire idahwitse ndetse anashimira Perezida Moon Jae wamubabariye.
Haracyibazwa niba ifungurwa rya Park rifite aho rihuriye n’amatora ateganyijwe muri Werurwe 2022, aho ishyaka Democratic Party rya Moon Jae rizaba rihanganye n’ishyaka People Power Party ritavuga rumwe na Leta.
Nubwo bamwe bishimiye irekurwa rya Park, Al jazeera yatangaje ko hari abandi batabyishimiye ndetse bigaragambije babyamagana.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!