00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Park wahoze ayobora Koreya y’Epfo yarekuwe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 31 December 2021 saa 04:05
Yasuwe :

Park Geun-hye wahoze ayobora Koreya y’Epfo yarekuwe kuri uyu wa Gatanu nyuma y’iminsi ahawe imbabazi na Perezida Moon Jae.

Park yarekuwe nyuma y’imyaka igera kuri itanu afunzwe azira ibyaha bya ruswa.

Uyu mukecuru w’imyaka 69 yabaye Perezida wa 11 w’icyo gihugu kuva mu 2013 kugeza mu 2017. Ivanwa rye ku butegetsi ryashyize mu munyururu abandi bayobozi b’ibigo bikomeye birimo Samsung na Lotte.

Muri Mutarama uyu mwaka, urukiko rw’ikirenga muri Koreya rwagumishijeho igifungo cy’imyaka 20 Park yari yakatiwe n’urukiko rubanza azira amafaranga yagiye ahabwa n’ibigo bitandukanye kugira ngo na we abigororere binyuze mu koroherezwa.

Mu cyumweru gishize ubwo Perezida Moon Jae yababariraga Park, yavuze ko bikozwe kubw’ubuzima bw’uwo mukecuru butifashe neza no gushyira imbere ubumwe bw’igihugu.

Ibinyamakuru by’i Seoul byagaragaje amashusho ya Park asohoka mu bitaro byo muri uwo mujyi yari arwariyemo, nyuma y’uko abashinzwe imfungwa bamugejejeho ibaruwa imubabarira mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane.

Nubwo ntacyo Park yatangaje, umunyamategeko we yavuze ko umukiliya we yasabye imbabazi abaturage kubw’imyitwarire idahwitse ndetse anashimira Perezida Moon Jae wamubabariye.

Haracyibazwa niba ifungurwa rya Park rifite aho rihuriye n’amatora ateganyijwe muri Werurwe 2022, aho ishyaka Democratic Party rya Moon Jae rizaba rihanganye n’ishyaka People Power Party ritavuga rumwe na Leta.

Nubwo bamwe bishimiye irekurwa rya Park, Al jazeera yatangaje ko hari abandi batabyishimiye ndetse bigaragambije babyamagana.

Park Geun-hye yarekuwe kuri uyu wa Gatanu mbere y'amasaha make ngo umwaka wa 2021 urangire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages