00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pasitori yabwiye abana ko Pere Noel atabaho, ababyeyi bacika mu rusengero

Yanditswe na
Kuya 18 December 2014 saa 11:25
Yasuwe :

Umupasitoro w’umugore w’I Norfolk mu bwongereza arasaba imbabazi, nyuma yo kubwira abana b’abaririmbyi ko Pere Noel/Father Christmass atabaho, ababyeyi babo bagacika mu rusengero.
Revera Pasitoro Margaret Mc Phee yavugiye imbere y’ abana bato bari mu gitaramo gihimbaza Imana, ko Pere Noel cyangwa Father Christmass atabaho, ahubwo ko biterwa n’imyemerere y’abantu;iryo jambo rikaba ritrashimishije ababyeyi na gato.
Nk’uko The Telegraph ibitangaza, ngo hari mu giterane cyaberaga mu (…)

Umupasitoro w’umugore w’I Norfolk mu bwongereza arasaba imbabazi, nyuma yo kubwira abana b’abaririmbyi ko Pere Noel/Father Christmass atabaho, ababyeyi babo bagacika mu rusengero.

Revera Pasitoro Margaret Mc Phee yavugiye imbere y’ abana bato bari mu gitaramo gihimbaza Imana, ko Pere Noel cyangwa Father Christmass atabaho, ahubwo ko biterwa n’imyemerere y’abantu;iryo jambo rikaba ritrashimishije ababyeyi na gato.

Nk’uko The Telegraph ibitangaza, ngo hari mu giterane cyaberaga mu rusengero rwa Saint Mary, umushumba w’urwo rurembo abaza abana icyo batekereza ku bijyanye na Noheri, umwana umwe asubiza ko ahita yumva Pere Noel, wa mushumba ahita avuga ko uwo atabaho ari imyemerere y’abantu.

Ntibyatinze ababyeyi batangira kumwoherereza ubutumwa bwuzuye umujinya kuri facebook, bamubwira ko yabatengushye batabimukekeraga.

Umubyeyi umwe yamwandikiye ati “Munyihanganire nta mwana wanjye uzagaruka aho mu resengero, ntacyo byamumarira niba bivugwa ko nta Mana ibaho.”

Undi nawe yungamo ati “ Mu by’ukuri byangoye kubyakira, ariko ku bw’amahirwe twabiganiriyeho dusanga Pere Noel ntaho yagiye, abaho”.

Nyuma yaho, ubuyobozi bw’ishuri Salham Academy bwasohoye itangazo rivuga ko Pasitoro yasabye imbabazi avuga ko atabivuze akomeje, ngo ntiyari azi ko byababaza abana ako kageni.

Muri iryo tangazo kandi, ubuyobozi bw’ikigo bwerekanye ko nubwo nta bubasha bafite bwo kugenzura ibyo Pasitoro yavuze n’ibyo azavuga, nibura we yabwemereye ko atazongera gupfa kuvuga ibyo abonye.

Na Pasitoro ubwe yaje gutangariza Eastern Daily Press ababajwe n’ibyabaye, agira ati “ nkimara gusohora ariya magambo mu kanwa kanjye, nahise numva nakoze ishyano”.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages