Patel ategerejwe imbere ya Komisiyo ya Sena n’iy’Abadepite zishinzwe ubutabera ku wa 16 no ku wa 17 Nzeri 2025.
Biteganyijwe ko azasubiza ibibazo, haba ku mikorere ya FBI ku kirego cya Kirk, ndetse hanarebwe niba afite ubushobozi bwo kuyobora uru rwego rumaze igihe rurimo ibibazo.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku wa Gatandatu tariki 13 Nzeri 2025, yashimye Patel kubera uburyo FBI yatahuye kandi igata muri yombi byihuse Tyler Robinson ukurikiranyweho kwica Kirk, ariko ibyo ntibyamubujije kunengwa n’abanyapolitiki, bamwe bakibaza niba Patel ari we ukwiriye kuyobora uru rwego.
Mu itangazo yashyize kuri X, Christopher F. Rufo, umushakashatsi mu kigo cy’ubushakashatsi cya Manhattan Institute, yavuze ko igihe kigeze kugira ngo Aba-Republicains bagenzure niba Patel ariwe ukwiye kuyobora FBI.
Yagize ati “Yitwaye nabi cyane mu minsi yashize, kandi ntaragaragaza niba afite ubunararibonye bukenewe kugira ngo akore iperereza, asenye cyangwa ahagarike imitwe y’inkozi z’ibibi, ihora ihigira guhungabanya umutekano wa Amerika.”
Rufo yongeyeho ko mu minsi ishize yavuganye n’abayobozi, asanga bose bashyigikiye ubutegetsi bwa Trump ariko nta n’umwe muri bo unyuzwe n’imiyoborere ya Patel.
Charlie Kirk wamenyekanye nk’impirimbanyi y’intekerezo zishingiye ku gusubiza Amerika uko yahoze wanashinze umuryango wa Turning Point USA, yishwe arashwe ku wa 10 Nzeri 2025.
Uyu wari inshuti ikomeye ya Perezida Donald Trump, yishwe ubwo yari ari gutanga ikiganiro muri Kaminuza ya Utah Valley.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!