Kishida azahura na Perezida Volodymyr Zelenskyy mu Murwa Mukuru wa Ukraine. Azaha icyubahiro Abanya-Ukraine bagaragaje imbaraga no kwihangana barengera ubusugire bw’igihugu cyabo ku butegetsi bwa Perezida Zelenskyy ndetse azasobanura ibyo u Buyapani buzakomeza gufashamo Ukraine.
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yashimye uruzinduko rwa mugenzi we w’u Bushinwa muri iki gihugu, avuga ko impande zombi zibonye uburyo bwo gushimangira ubucuti butagira umupaka.
Kishida ni we uzakira Inama y’Ibihugu birindwi bikize, G7 akaba ari na we muyobozi wari utarasura Ukraine nubwo yari amaze igihe ari ku gitutu imbere mu gihugu asabwa kugisura.
U Buyapani bwiyunze kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burayi mu gufatira u Burusiya ibihano kubera intambara bwatangije kuri Ukraine byiyemeza gutera inkunga iki gihugu mu byo kugoboka abaturage babayeho nabi no gushyigikira urwego rw’ubukungu.
U Buyapani bufite ubwoba ko intambara ishobora kugira ingaruka muri Aziya y’Iburasirazuba aho igisirikare cy’u Bushinwa cyongereye ingufu n’amakimbirane hagati yabwo na Taiwan bwita ko intara yabwo.
U Buyapani bumaze gutanga inkunga ifite agaciro k’arenga miliyari ndwi z’amadolari ndetse bwiyemeje gushakira aho kuba abagera ku bihumbi 200 mu bavuye mu byabo, kubaha akazi n’uburezi mu gihe ubusanzwe ari igihugu gisanzwe gifite amategeko atakakaye ku byerekeye abimukira.






Ibitekerezo 0