00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Biden yababariye abakoresha urumogi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 27 December 2023 saa 08:14
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yababariye abantu bose bakoresheje n’ababitse urumogi, agamije gukuriraho aba bantu imbogamizi zituma batabona serivisi z’ingenzi ku buzima bwabo zirimo guhatanira imyanya y’akazi, guhabwa uburenganzira bwo gukora muri Amerika no kwiga.

Nk’uko ibiro ntaramakuru Associated Press byabitangaje, izi mbabazi zirareba abatuye muri Amerika n’abafite uruhushya rwa burundu rwo kuhatura; baba abafunzwe n’abatarafungwa.

Hashingiwe kuri izi mbabazi, abababariwe barasabwa kujya gusaba icyemezo mu nzego z’ubutabera kugira ngo bacyifashije basaba serivisi zitandukanye batari bemerewe guhabwa.

Tariki ya 6 Ukwakira 2022, Biden yari yatangaje ko nta muntu ukwiye gufungwa azira gukoresha cyangwa gutunga urumogi, mu gihe abakoresha Heroïne biri mu cyiciro kimwe bo bidegembya.

Ati “Nta muntu ukwiye gufungwa azira gukoresha cyangwa gutunga Marijuana. Uyu munsi nteye intambwe yo guhagarika gahunda yacu itaratanze umusaruro.”

Yasobanuye ko hari abantu babarirwa mu bihugu badahabwa serivisi z’ingenzi bazira iki kiyobyabwenge.

Ati “Hari ibihumbi by’abantu bahamijwe ibyaha byo gutunga [urumogi] bashobora kuba barimwe akazi, uburenganzira bwo gutura cyangwa ubwo kwiga. Imbabazi zanjye zirakuraho uyu mutwaro.”

Imbabazi Biden yatanze ntabwo zireba abahamijwe, abakurikiranwaho n’abazakurikiranwaho icyaha cyo gucuruza no gukwirakwiza urumogi kuko cyo kiracyari ku rutonde rw’ibihanwa n’itegeko ry’igihugu.

Biden yababariye abakatiwe bazira gukoresha urumogi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages