Amerika ni Umunyamuryango w’imena wa NATO, Umuryango uhuza ibihugu biri mu Majyaruguru y’Inyanja ya Atlantic. Ibihugu binyamuryango byose byashyize umukono ku masezerano yo kurindana hagati yabyo, igitewe kikaba cyatabaza ikindi.

Biden na Leta ye bavuga ko u Burusiya bwitegura gutera Ukraine, icyakora iki gihugu ntabwo ari Umunyamuryango wa NATO, ari nayo mpamvu Amerika yamaze gutangaza ko itazakirwanaho mu gihe u Burusiya bwaramuka buteye.

Icyakora 6% by’Umupaka w’u Burusiya gakikijwe n’ibihugu bya NATO, byinshi byanahoze bigize Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete. Mu gihe intambara yarota nk’uko Amerika yabivuze, hari ibyago byinshi by’uko kimwe mu bihugu biri muri NATO gishobora kuyinjiramo wenda bitewe no gushotorwa cyangwa se kwirwanaho mu bundi buryo.

Mu gihe ibi byaramuka bibaye, Perezida Biden yavuze ko Amerika yakwinjira muri iyi ntambara n’u Burusiya mu buryo bweruye mu rwego rwo kurinda icyo gihugu, nk’uko amasezerano ya NATO abivuga.

Birumvikana ko iyi ntambara yaba igiye kurwanwa n’ibihugu bibiri bya mbere bifite igisirikare gikomeye ku Isi, ari nayo mpamvu ingaruka zayo zaba ziteye ubwoba, binajyanye n’uko ibihugu byombi bifite intwaro kirimbuzi.

Ku rundi ruhande, Perezida Biden yavuze ko ibiherutse gutangazwa n’u Burusiya by’uko buri gusubiza Ingabo zabwo mu birindiro nyuma y’imyitozo ikakaye yabereye ku mupaka na Ukraine atari byo, avuga ko amakuru y’ubutasi bwa Amerika yerekana ko ahubwo Ingabo z’u Burusiya ziri ku mupaka wa Ukraine ziyongereye, zikava ku bihumbi 100 ubu zikaba zirenga ibihumbi 150.

Ku rundi ruhande, urwego rw’ubutasi rw’u Bwongereza, MI6, narwo rutangaza ko u Burusiya bukomeje kongera umuvuduko mu kubaka ibitaro bishobora kwifashishwa mu bihe by’intambara, ndetse ibikorwa byo kujyana amaraso hafi y’aho abasirikare bakambitse bikaba bikomeje.

Hagati aho, Perezida Biden yavuze ko mu gihe u Burusiya bwatera Ukraine bugafatirwa ibihano by'ubukungu, ingaruka zagera no ku bukungu bwa Amerika kuko ibiciro bya gaz bishobora kwiyongera, bityo ibiciro by’amashanyarazi muri Amerika nabyo bikaba bishobora kuzamuka, kimwe n’ibiciro bya gaz yo gutekesha.

Biden yavuze ko ‘Abanyamerika bakwiye kumva ko hari ikiguzi cyo kurinda demokarasi’, asobanura ko hari byinshi igihugu cye kiri gukora mu rwego rwo gushakira umuti ibyo bibazo.

Perezida Biden yagaragaje ko igihugu kiri muri NATO nikinjira mu ntambara n'u Burusiya, bizaba ngombwa ko na Amerika iyinjiramo
Perezida Biden yagaragaje ko igihugu kiri muri NATO nikinjira mu ntambara n'u Burusiya, bizaba ngombwa ko na Amerika iyinjiramo