00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Biden yanze gusinya inkunga ya Israel kuko hatarimo iya Ukraine

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 1 November 2023 saa 08:23
Yasuwe :

Perezida Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yanze gusinya umushinga w’itegeko rigena inkunga ya gisirikare icyo gihugu cyemereye Israel, asaba ko hashyirwamo n’inkunga ya Ukraine.

Ibiro bishinzwe ingengo y’imari mu biro bya Perezida wa Amerika kuri uyu wa Kabiri byatangaje ko uwo mushinga w’itegeko ku nkunga ya Israel watowe n’abadepite biganjemo abo mu ishyaka ry’aba-républicains bakirengagiza ubufasha Amerika igomba Ukraine.

Ku wa Mbere ni bwo abadepite bo mu ishyaka ry’aba-républicains batanze umushinga w’itegeko wa miliyari 14 z’amadolari yo gufasha Israel iri mu ntambara na Hamas.

Biden yanze kurisinya kubera ko hatarimo n’inkunga kuri Ukraine, icyakora hanagaragazwa ko gukomeza guha inkunga ya gisirikare Israel bishobora gushyira akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati mu muyonga.

Mu minsi ishize mu Nteko ya Amerika baherutse kunanirwa kumvikana ku mushinga wo guha indi nkunga Ukraine kuko hari ababona itagikenewe dore ko iyo bamaze kuyiha yose nta musaruro ugaragara yatanze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages