Ubwo yari mu bikorwa bijyanye no kwiyamamaza ku wa Kane muri Leta ya Pennsylvania, Biden yakoresheje amagambo menshi y’urusobekerane, asaba abaturage kuzaba ari we bahitamo mbere ya Donald Trump byitezwe ko ari we bazahangana mu matora ateganyijwe mu Ugushyingo uyu mwaka.
Ati “Mwiteguye guhitamo ubumwe kuruta amacakubiri? Agaciro kuruta gukorwa n’isoni? Ukuri kuruta ibinyoma? Ese mwiteguye guhitamo ubwigenge kuruta demokarasi? Kuko icyo ni cyo Amerika iri cyo.”
Iryo jambo ngo “ubwigenge kuruta demokarasi” ryateje ibitwenge n’urusaku rwinshi mu mbaga y’abari bitabiriye ibyo bikorwa, ndetse binakwenwa n’abasesenguzi bo ku ruhande rutamushyigikiye.
Umwe muri bo yanditse ku rubuga rwa X ati “Ubwo abantu bari batewe impungenge na Ronald Reagan bavuga ko yatakaje ubushobozi mu buryo bugaragara mu mpera za manda ye ya kabiri, ntaho byari bihuriye n’ibi ngibi.”
“Reba mu ndorerwamo ubundi wibaze uti koko, wibaze niba uyu mugabo ari we ushaka ko aragizwa umutekano wacu, ubukungu bwacu n’igihugu cyacu mu yindi myaka ine iri imbere.”
Aba-Républicains bakomeje kwerekana ko ubushobozi bwa Biden buri kuyonga uko bwije n’uko bukeye, bikaba akarusho muri iyi myaka itatu ishize ari muri White House.
Hagiye hasakazwa amashusho Biden asuhuzanya na baringa, gusa n’uwibagiwe ibyo arimo kandi ari mu ruhame. Yigeze kubwira abanyamakuru ko yahuye n’abayobozi bayoboye kera bapfuye bakaganira.
Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, AP, biherutse gukora ubushakashatsi bisanga mu Banyamerika bakuru, batandatu mu 10 bashidikanya ku bushobozi bw’imitekerereze bwa Biden, ku buryo adakwiye kuba Umukuru w’Igihugu.






Ibitekerezo 0