Kuwa Kabiri nibwo Duterte yavugiye ahitwa Camarines Sur mu Majyaruguru ya Philippines uburyo yahanuye umuntu mu ndege agapfa, anavuga ko n’abandi bazagaragaraho ruswa azajya abashyira mu ndege yagera mu bicu akabamena.
Yagize ati “ Buri wese uzajya ugaragaraho ruswa, nzajya mushyira mu ndege tujye i Manila hanyuma nitugera mu kirere mumanure mujugunye hasi. Narabikoze kandi nsobora no kongera kubikora. ”
Aganira n’umunyamakuru wa CNN muri Philippines, Duterte yavuze ko nta ndege bari bafite yo gukoresha ibyo.
Ati “Nta ndege twari dufite, ntitwayikoresha ibyo. Ibyo ni ibihuha bidafite ishingiro byatangajwe.”
Abajijwe ku bijyanye n’iperereza Loni ishaka gukora ku bwicanyi akorera abaturage, yavuze ko avuga ibintu akina bakabikomeza.
Ati “Ndagukinisha, niko nteye, bagenzi bawe bazi ko nkunda gutebya. Urugero nk’iyo ndi gusenga, ibyo Imana imbwira ni kimwe. Namwe mugata umwanya mubivugaho, mubyandikaho. Niyo makuru yanyu. Muranabyizera.”
Yavuze ko kurwanya ruswa azabifatanya no guhashya abanywa ibiyobyabwenge, urugamba rumaze kugwamo abagera ku 6000.
Mu ntangiriro z’uku kwezi Duterte yigambye mu ruhame ko ubwe yishe abantu batatu, ndetse ko n’abana be yabica mu gihe baba banywa ibiyobyabwenge.
Inshuro nyinshi abagize Guverinoma ya Duterte bafata ibyo avuga nk’amashyengo cyangwa imigani.
Ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu ryategetse ko hatangira iperereza ku byaha by’ubwicanyi birimo n’ibyo Duterte yiyemereye ubwe.



















TANGA IGITEKEREZO