Owens ukunzwe cyane kuri YouTube no mu biganiro bya podcasts, yagejejwe mu nkiko n’umuryango wa Macron nyuma yo gutangaza uruhererekane rw’ibiganiro yise ‘Becoming Brigitte’, aho yanavuze ko Brigitte afitanye isano ry’amaraso na Emmanuel Macron.
Uyu mugore yavuze kandi ko Perezida Macron yigeze kugira imikoranire na CIA muri gahunda yari igamije kumusuzumisha ibibazo by’imitekerereze.
Mu butumwa Owens yashyize kuri X ku wa 21 Ugushyingo 2025, yavuze ko yabwiwe n’umukozi wo ku rwego rwo hejuru muri Leta y’u Bufaransa ko uyu muryango ufite umugambi wo kumwica hamwe n’umunyamakuru w’Ubufaransa, Xavier Poussard.
Poussard, wahoze ari umwanditsi mukuru wa ‘Faits et Documents’, na we ni umwe mu bakwirakwije inyandiko ivuga ko Brigitte Macron yapfuye akiri muto, nyuma mukuru we ‘Jean-Michel Trogneux’ agahindura igitsina maze akigira Brigitte mbere yo gushakana na Emmanuel Macron.
Impaka ku bijyanye n’imyirondoro ya Brigitte Macron zatangiye mu 2021, ubwo Amandine Roy n’undi munyamakuru witwa Natacha Rey batangazaga ko yavutse ari umugabo.
Mu 2024, urukiko rw’u Bufaransa rwemeje ko ayo makuru ari ibinyoma, ariko urukiko rw’ubujurire ruhindura icyo cyemezo muri Nyakanga 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!