Ibi yabitangaje ku wa 28 Nyakanga 2024 mu nama yamuhuje n’abanyamuryango b’ishyaka rye riharanira ubutabera n’iterambere.
Erdogan yagize ati “Tugomba gukomera ku buryo Israel itakomeza kugaba ibitero muri Palestine, nk’uko twinjiye muri Karabakh cyangwa muri Libya ni na ko tugomba kubigenza kuri Palestine ntacyo tutakora kugira ngo intambara ihagarare.”
Mu 2020, Turikiya iyobowe na Erdogan, yahaye ubufasha bwa gisirikare igihugu cya Azerbaijan mu ntambara yamaze iminsi 44 yatewe n’ukutumvikana ku butaka hagati ya Armenia n’agace ka Artsakh cyangwa se Repubulika ya Nagorno-Karabakh.
Ingabo za Turikiya ntizivanzemo mu buryo butaziguye, ahubwo zatanze ubufasha burimo kohereza abarwanyi b’Abarabu baturutse muri Syria ndetse no gutanga indege zitagira abapilote (drones).
Mu 2020, Turikiya yemeje itegeko rimara umwaka ryo kohereza ingabo muri Libya mu rwego rwo gushyigikira guverinoma ya Libya yemewe n’Umuryango w’Abibumbye, ubwo yari mu ntambara y’abenegihugu.
Erdogan avuga ko ari na ko bagomba kubigenza kuri Palestine kugira ngo intambare ihagarare.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!