Ibi Trump yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Fox News mbere y’ikiganiro yagombaga kugirana na Vladimir Putin.
Trump yagize ati “Ikibazo cy’u Bushinwa na Taiwan kimeze nk’ibindi biri ku Isi by’intambara, ariko nizera ko u Bushinwa butazigera butera Taiwan mu gihe nkiri ku butegetsi. Ibyo nabyibwiriwe na Perezida Jinping, yarabinsezeranije.”
Trump na Jinping bavuganye kuri telefone bwa mbere kuri manda ya kabiri y’uyu muyobozi wa Amerika muri Kamena 2025. Muri Mata 2025 kandi Trump yavuze ko Jinping yamuhangafaye bakaganira.
U Bushinwa bukunze kugaragaza ko Taiwan ari ubutaka bwabwo ndetse ko rimwe nibiba ngombwa buzayiyomekaho, icyakora Taiwan ikabyamaganira kure.
Nubwo Amerika idashyigikira ko Taiwan yigenga ariko ntinemera ko u Bushinwa buhindura imiyoborere yayo ku ngufu.
Taiwan, ni ikirwa giherereye muri bilometero 160 uvuye ku nkombe z’u Bushinwa ahagana mu majyepfo ashyira uburasirazuba.
Mbere ya 1949 ibi bice byombi byari igihugu kimwe, Taiwan ifatwa nk’intara y’u Bushinwa.
Mbere yo gucikamo ibice, mu Bushinwa hadutse intambara ya gisivile yahanganishije Aba-Communiste bari bayobowe na Mao Zedong n’abandi batemeraga amahame y’iri shyaka.
Uku kutumvikana kwateje intambara birangira Aba-Communiste bigaruriye Beijing mu 1949.
Abari mu Ishyaka ry’Aba-nationaliste bayobowe na Chiang Kai-shek bahise bahungira muri Taiwan ndetse bamara imyaka myinshi bayoboye iki kirwa.
Ikibazo cya Taiwan n’u Bushinwa ni kimwe mu bikunze kugarukwaho cyane muri politike mpuzamahanga, ndetse gisa n’icyatanyije bimwe mu bihugu byo ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!