00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame n’igikomangoma cya Abu Dhabi mu biganiro bibyara inyungu

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 27 October 2014 saa 07:22
Yasuwe :

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yakiriwe n’igikomangoma cy’umujyi wa Abu Dhabi akaba n’umugaba w’ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, General Sheikh Mohamed Bin Zayed Al Nahyan baganira ku nyungu z’ibihugu byombi ku cyumweru.
Sheikh Mohamed yaganiriye na Perezida Kagame n’abari bamuherekeje bungurana ibitekerezo ku bufatanye bugamije inyungu z’iterambere ry’ibihugu byombi n’abaturage babyo.
Impande zombi baganiriye ku bibazo rusange bahuriyeho no ku byo bafatanyamo ku bw’inyungu (…)

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yakiriwe n’igikomangoma cy’umujyi wa Abu Dhabi akaba n’umugaba w’ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, General Sheikh Mohamed Bin Zayed Al Nahyan baganira ku nyungu z’ibihugu byombi ku cyumweru.

Sheikh Mohamed yaganiriye na Perezida Kagame n’abari bamuherekeje bungurana ibitekerezo ku bufatanye bugamije inyungu z’iterambere ry’ibihugu byombi n’abaturage babyo.

Impande zombi baganiriye ku bibazo rusange bahuriyeho no ku byo bafatanyamo ku bw’inyungu za buri wese.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzungukira mu bunararibonye bwa Abu Dhabi na U.A.E mu bukungu n’iterambere ryabyo.

Sheikh Mohamed yamubwiye ko Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, U.A.E, ishaka gutsura umubano n’inshuti zayo zo ku mugabane wa Afurika cyane cyane ibigaragaza iterambere nk’u Rwanda .

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages