Abanyeshuri biga mu cyiciro cya gatatu mu birebana n’ubucuruzi n’ubukungu muri Kaminuza ya Mercer kuwa Gatanu tariki ya 19 Nzeri bagiranye ikiganiro na Perezida Paul Kagame wabagendereye, bamubaza byinshi ku iterambere ry’u Rwanda mu myaka 20 ishize, ahanini bifuza kumarwa amatsiko ku ibanga u Rwanda rwakoresheje mu gihe gito bene ako kageni, rukava ibuzimu rukajya i buntu.
Aha ikaze Perezida Kagame, Dr Susan Perles Gilbert ukuriye ishuri ry’ubucuruzi n’ubukungu rya Stetson muri Kaminuza ya Mercer iherereye Atlanta mu Mujyi wa Georgia yagize ati “Dushimishijwe no kubasha kwakira Perezida Kagame muri kaminuza yacu, bityo tubashe kumenya byinshi ku bukungu bw’u Rwanda.”
Mu kiganiro cyamaze isaha imwe, Perezida Kagame wabajijwe ahanini ibibazo na Ed Baker, Umuyobozi w’Ikinyamakuru Atlanta Business Chronicle ndetse n’abanyeshuri bo muri Mercer, yagarutse kuri byinshi byakozwe mu iterambere ry’u Rwanda birimo kuba 85% by’Abanyarwanda bafite ubwinshingizi bw’indwara, miliyoni imwe yabashije kwikura mu bucyene mu gihe cy’imyaka itanu ishize,ukuntu malariya yarwanyijwe bifatika n’ibindi.
Abajijwe ku kuba u Rwanda rwaba rutifuza inkunga mu gihe igice kinini cy’ubukungu bwarwo kikigizwe nayo, Perezida Kagame yasubije ati “Ntituragera iyo dushaka kugera, bityo rero inkunga yo turacyayikeneye, gusa tuyikoresha neza bishoboka kugirango tuzabashe kutongera kuyicyenera mu gihe kiri imbere.”
Mu bindi Perezida Kagame yasobanuriye abo banyeshuri harimo ibirebana n’icyerekezo 2020, uburezi, ikoranabuhanga ndetse n’ibindi ubukungu bw’u Rwanda bushingiyeho.
Uruzinduko Perezida Kagame yakoreye muri iri shuri ni rwo rwabimburiye ibikorwa by’ iyizihizwa ry’imyaka 30 ishize ritangijwe, bizamara igihe kingana n’umwaka wose, nk’uko Susan Perles Gilbert uriyobora yabitangaje.
Hasozwa uru ruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu muri Kaminuza ya Mercer, byatangajwe ko bamwe mu banyeshuri bayigamo bateguye urugendo mu Rwanda mu rwego rwo kuzaza gufasha abari n’abategarugori mu gihugu kwihangira imirimo batangiza ibikorwa by’ubucuruzi buciriritse.
Kaminuza ya Mercer yashinzwe mu mwaka wa 1833, kuri ubu ikaba ifite abanyeshuri bayigamo barenga 8000.
Mushobora gukanda hano mukareba andi mafoto.
Reba video y’ ikiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyeshuri ba Kaminuza ya Mercer...
Foto: Village Urugwiro
Meilleur Murindabigwi /Atlanta, Georgia



















TANGA IGITEKEREZO