Ni ubutumwa Perezida Azali Assoumani yashyikirijwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Nkulikiyinka Christine mu ruzinduko yagiriye mu Birwa bya Comores ku wa 9 Gicurasi 2026.
Ni uruzinduko rwari rugamije kurushaho gushimangira umubano umaze igihe hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu.
Minisitiri Amb. Nkulikiyinka yakiriwe na Perezida Azali Assoumani, amushyikiriza ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, bushimangira umubano ukomeye w’ubucuti, ubufatanye n’ubwubahane bw’ibihugu byombi.
Ubutumwa Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, bugaragaza ko guhura kw’abo bayobozi bombi bishimangira ubushake w’ibihugu byombi mu guharanira iterambere rirambye.
Buti “Ibiganiro byabo byibanze ku bushake bw’u Rwanda n’Ibirwa bya Comores mu gukomeza ubufatanye bwungura impande zombi no guteza imbere ubufatanye bw’akarere hagamijwe kwimakaza iterambere rirambye.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko ubutumwa Perezida Kagame yageneye mugenzi we burimo gusaba ibi birwa gushyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF.
Mushikiwabo ni Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva muri Mutarama 2019. Yafashe icyemezo cyo guhatanira manda ya gatatu nyuma yo kubisabwa n’ibihugu byinshi byo muri uyu muryango byashimye ibikorwa bye.
Mu gihe ayoboye uyu muryango, wateye intambwe zirimo kongera umusanzu ibihugu bitanga wari umaze imyaka 13 udahinduka kandi imishinga yagombaga gushyirwa mu bikorwa yiyongera.
Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique muri Gashyantare 2026, yagize ati "Bimwe nka Vietnam, Misiri, u Rwanda cyangwa Djibouti byakubye inshuro zirenga ebyiri umusanzu wabyo. Ndagira ngo nshimangire ko byabikoze ku bushake. Ku bwanjye, ni ikimenyetso cyo guha agaciro OIF n’umumaro ifite."
Mushikiwabo yasobanuye ko mu gihe amaze ku buyobozi bwa OIF, ingengo y’imari y’uyu muryango yongerewe kandi ko yahawe uburenganzira bwo gushaka amafaranga mu nzego z’abikorera yatuma intego wihaye zigerwaho.
OIF yashinzwe mu 1970 ifite abanyamuryango 90.
Raporo ya 2026 igaragaza ko uyu muryango ukomeje gutera imbere aho abavuga Igifaransa bageze kuri miliyoni 396.
Igifaransa cyavuye ku mwanya wa gatanu mu ndimi zikoreshwa na benshi kigera ku mwanya wa kane nyuma y’Icyongereza, Igishinwa, Icyarabu n’Icyespagnol.
Mushikiwabo natorwa, ashobora gukuraho agahigo ka Abdou Diouf wo muri Sénégal, wabaye Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva mu 2003 kugeza mu 2014. Yayoboye manda eshatu.
Abandi bakandida bamaze kumenyekana bazahatana na Mushikiwabo kuri uyu mwanya barimo Juliana Amato Lumumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Dacian Ciolos wabaye Minisitiri w’Intebe wa Roumanie.
Umujyanama wa Perezida Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani wa Mauritanie akaba n’intumwa ye yihariye, Coumba Ba, na we ashobora guhatanira uyu mwanya.
U Rwanda rukomeje gusaba ibihugu byo muri OIF gushyigikira kandidatire ya Mushikiwabo. Ibyo ruherutse koherereza ubu busabe harimo Ghana, Tchad, ibirwa bya Maurice, Repubulika ya Congo, Seychelles, Sénégal, Mauritania, Misiri, Tunisia n’ibindi.
Kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 16 Ugushyingo 2026, mu mujyi wa Phnom Penh muri Cambodge hazaba inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma ya OIF. Ni bwo hazatorwa Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.
U Rwanda n’Ibirwa bya Comores bisanganywe umubano ushingiye ku mikoranire ndetse mu 2023 ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano ajyanye n’ubutwererane bushingiye ku muco, siyansi n’ibirebana na tekiniki mu nzego zinyuranye.
Ayo masezerano kandi akubiyemo imikoranire mu rwego rw’imari, ubukungu n’izindi nzego zifitiye akamaro abaturage bo ku mpande zombi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!