Abacamanza b’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) bahamagaye Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta ku cyicaro cy’urwo rukiko I La Haye mu Buholandi kuwa 8 Ukwakira 2014, mu myiteguro y’urubanza rwe ku byaha byibasiye inyokomuntu.
Nk’uko bigaragara mu itangazo urwo rukiko rwashyize ahagaragara, ICC izaganira na Uhuru Kenyatta ku bufatanye bushoboka hagati y’uru rukiko na Leta ya Kenya mu rubanza.
Hari hashize iminsi abunganira Kenyatta mu mategeko basabye ko yaburanira muri Kenya hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’amashusho.
Umushinjacyaha wa ICC, Fatou Bensouda n’abarega Uhuru bahise bamagana bikomeye icyo cyifuzo, bavuga ko byatuma Uhuru agaragara nk’uregwa ibyaha mu cyubahiro.
Ubusanzwe umuperezida aba afite ubudahangarwa igihe akiri ku butegetsi. Kenyatta aramutse yemeye kuburana yaba abaye perezida wa mbere uburaniye muri ICC.
Kenyatta aramutse yanze kwitaba urukiko rwahita rusohora impapuro zimuta muri yombi.
Urubanza rwa Uhuru Kenyatta rwagombaga gutangira mu Gushyingo kwa 2013 ariko rugenda rusubikwa kubera ibura ry’abatangabuhamya n’igitutu cy’umuryango w’ibihugu bya Afurika wavugaga ko uru rukiko rwashyiriweho Abanyafurika gusa.
Uhuru Kenyatta aregwa gutegura no gutera inkunga ubugizi bwa nabi bwakurikiye amatora y’umukuru w’ibihugu muri Kenya mu turure twa Naivasha na Nakuru .
Aregwa kandi kuba ari we washinze umutwe w’ ubugizi bwa nabi wa Mungiki. Icyo gihe imvururu zahitanye abarenga 1300.



















TANGA IGITEKEREZO