00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kim Jong-un agiye guhura na Vladimir Putin bwa mbere mu mateka

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 23 April 2019 saa 09:08
Yasuwe :

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin bagiye guhura bagirane ibiganiro bwa mbere mu mateka yabo.

Kim Jong-un azasura mugenzi we Putin muri iki cyumweru, bahurire mu mujyi wa Vladivostok mu Burusiya, aho bazaba bacungiye umutekano mu buryo budasanzwe.

Nta ruhande na rumwe ruratangaza umunsi nyakuri bazahuriraho ariko Perezidansi y’u Burusiya yatangaje ko ari mu mpera z’uku Kwezi ndetse n’imyiteguro y’aho bazahurira igaragaza ko ari vuba cyane.

Ni uruzinduko rubaye nyuma y’amezi abiri gusa Kim Jong-Un ahuye na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, mu biganiro bitatanze umusaruro ku masezerano y’ikoreshwa ry’ingufu za Nucléaire.

The Guardian yanditse kandi ko Kim Jong-Un ajyanywe mu Burusiya no gusaba ubufasha nyuma y’ibihano igihugu cye cyafatiwe n’ibihugu byo mu Burengerazuba, bigamije gutsikamira ubukungu bwacyo.

U Burusiya ntabwo bushyigikiye gahunda ya Koreya ya Ruguru yo gukoresha ingufu za Nucléaire ariko nanone bwakomeje kunenga ibihano icyo gihugu cyafatiwe na Amerika.

Ikindi gikekwa ko kijyanye Kim Jong-Un mu Burusiya ni ikibazo cy’abakozi bakomoka mu gihugu cye birukanywe mu Burusiya, nyuma y’ibihano cyafatiwe na Loni mu 2017.

Bivugwa ku guhera mu 2018 u Burusiya bwirukanye abakozi ibihumbi 20 muri 30 bakoragayo.

Indi ngingo yitezwe ko baganiraho ni iyo gushishikariza u Burusiya gushora imari muri Koreya ya Ruguru ariko inararibonye mu bukungu zivuga ko Putin atabyemera.

Perezida Kim Jong-un agiye guhura na Vladimir Putin bwa mbere mu mateka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages