Muri Werurwe 2018 nibwo abadipolomate ba Koreya ya Ruguru bagiriye uruzinduko muri Perezidansi ya Amerika, babwiye Perezida Trump ko mugenzi we Kim Jong Un yifuje ko bagirana ibiganiro, nawe abyakirana yombi.
Umwe mu nshuti za hafi za Perezida wa Koreya y’Epfo, Moon Jae-in, yatangarije CNN ko hari amahirwe menshi ko uwo muhuro utegenyijwe muri uku kwezi uzabera aho Perezida wa Koreya y’Epfo n’iya Ruguru baherutse guhurira ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.
Uwo muntu bivugwa ko afite amakuru ahagije ku gace bagomba kuzahuriraho, yasobanuye ko DMZ hafite icyo havuze gikomeye kuri Perezida Kim wa Koreya ya Ruguru kandi ko ariho byakorohera itangazamakuru ndetse ko n’ibikoresho bimwe byamaze kuhagezwa.
Uretse ibyo yanasobanuye ko bizaba ari urugendo rw’amateka rwifuzwa na Perezida Trump wa Amerika, by’umwihariko gukandagiza ibirenge bye mu gace ka DMZ kari ku butaka bwa Koreya ya Ruguru ndetse ko Perezida Moon wa Koreya ya Ruguru azaba abari hafi.
Umuvugizi wa Perezidansi ya Koreya y’Epfo yavuze ko ako gace gafite igisobanuro gikomeye.
Ati “Dutekereza ko Panmunjom (Agace gaherereye DMZ) hafite igisobanuro gikomeye mu gukuraho amakimbirane adutandukanya no kongera kubaka indi ntambwe y’amahoro.”
Umwe mu basirikare bakomeye ba Amerika yabwiye CNN ko ku ruhande rwa Amerika, guhurira muri DMZ bitabatunguye cyane, kuko mu biganiro Trump yagiranye na mugenzi we Moon kuri telefoni mu mpera z’icyumweru gishize babikomojeho.
Mu Kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Mbere asobanura icyo atekereza ku guhurira muri DMZ, Trump washimishijwe no kureba kuri Televiziyo abayobora Koreya zombi bahuye yagize ati “Hari icyo nabishimyeho kuko muzaba muhari, nibiramuka bigenze neza, hazabera ibirori bikomeye. Ntabwo ari mu bihugu bikennye.”
Ku rundi ruhande ariko hari abifuza ko uyu muhuro wabera muri Singapore, igihugu cyahoze ari inkoramutima ya Amerika mu gihe cy’intambara y’ubutita kikaba n’inshuti magara ya Koreya ya Ruguru ndetse cyagiye kiberamo imihuro ikomeye nk’uwahuje Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping na mugenzi Ma Ying-jeou wa Taiwan, abayobora ibihugu byombi bari bahuye bwa mbere kuva mu 1949.
Gusa iki ni imbogamizi kuri Perezida Kim, kimwe na Se yasimbuye, kuko badakunda kugenda urugendo rurerure aho bavuga ko gukoresha indenge umutekano wabo utaba wizewe neza.
Uretse Singapore, banigeze kwifuza ko bashobora kuganirira mu murwa mukuru wa Mongolia, igihugu giherereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Koreya ya Ruguru nacyo gifitanye umubano mwiza n’ibihugu byombi ariko naho hari imbogamizi ko Trump yazakora urugendo rurerure ruruta urwo Kim azakora.
Hari n’ahandi hagiye hifuzwa ariko impande zombi ntizihemerenye kubera impamvu za politiki n’ibindi nko mu mujyi wa Beijing, Pynongyang na Washington.
Mu gihe uyu muhuro uzaba ubaye,Trump azaba abaye Perezida wa Mbere wa Amerika uhuye imbonankubone na Perezida wa Koreya ya Ruguru kuva hatangiye intambara zatandukanyije Koreya zombi.



















TANGA IGITEKEREZO