00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Lukashenko yahishuye ko Putin yashakaga kwivugana Prigozhin

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 28 June 2023 saa 06:47
Yasuwe :

Perezida wa Belarus, Alexander Lukashenko, yahishuye uko yemeje mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, kutivugana umuyobozi wa Wagner Yevgeny Prigozhin.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Prigozhin yerekeje mu Mujyi wa Moscow mu bikorwa byari bigamije gukuraho ubuyobozi bw’igisirikare cy’u Burusiya. Ntiyahiriwe kuko ibiganiro bya Putin na Lukashenko byarangiye Prigozhin asubiye inyuma kuko Perezida wa Belarus yabaye umuhuza w’impande zombi.

Perezida Lukashenko yavuze ko mu biganiro yagiranye na Putin byagaragaje ko yashakaga kwivugana uyu muyobozi.

Ati “Nanjye ndabyumva, icyemezo gikomeye cyari cyafashwe kandi ku ruhande rwa Putin byari ukurangiza abateye imyivumbagatanyo. Nasabye Putin kugenda gake.”

Yakomeje ati “Naramubwiye nti ba uretse gato reka mvugishe Prigozhin n’abasirikare be bakuru. Yaransubije ngo ntacyo bizamara. Ntabwo yitaba telefoni, nta nubwo ashaka kugira umuntu bavugana.”

Yavuze ko Perezida Putin yakoresheje ijambo nk’iryo mu 1999 ubwo havugwaga ku ntambara yo muri Chechnya ubwo hatangwaga imbwirwaruhame igaruka ku ‘gukubura buri umwe’.

Lukashenko kandi yatangaje ko yabwiye ubutegetsi bw’u Burusiya kubanza kongera gutekereza cyane kandi ko kwikiza Prigozhin bishobora gutuma imirwano ikomeza gukururuka.

Magingo aya, Prigozhin ari mu buhungiro muri Belarus.

Prigozhin yagerageje gushaka guhirika ubutegetsi bw'u Burusiya gusa intego ye ntiyagerwaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages