Mu mpera z’icyumweru gishize, Prigozhin yerekeje mu Mujyi wa Moscow mu bikorwa byari bigamije gukuraho ubuyobozi bw’igisirikare cy’u Burusiya. Ntiyahiriwe kuko ibiganiro bya Putin na Lukashenko byarangiye Prigozhin asubiye inyuma kuko Perezida wa Belarus yabaye umuhuza w’impande zombi.
Perezida Lukashenko yavuze ko mu biganiro yagiranye na Putin byagaragaje ko yashakaga kwivugana uyu muyobozi.
Ati “Nanjye ndabyumva, icyemezo gikomeye cyari cyafashwe kandi ku ruhande rwa Putin byari ukurangiza abateye imyivumbagatanyo. Nasabye Putin kugenda gake.”
Yakomeje ati “Naramubwiye nti ba uretse gato reka mvugishe Prigozhin n’abasirikare be bakuru. Yaransubije ngo ntacyo bizamara. Ntabwo yitaba telefoni, nta nubwo ashaka kugira umuntu bavugana.”
Yavuze ko Perezida Putin yakoresheje ijambo nk’iryo mu 1999 ubwo havugwaga ku ntambara yo muri Chechnya ubwo hatangwaga imbwirwaruhame igaruka ku ‘gukubura buri umwe’.
Lukashenko kandi yatangaje ko yabwiye ubutegetsi bw’u Burusiya kubanza kongera gutekereza cyane kandi ko kwikiza Prigozhin bishobora gutuma imirwano ikomeza gukururuka.
Magingo aya, Prigozhin ari mu buhungiro muri Belarus.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!