00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Lula yashinje Meta kwivanga mu matora yo muri Brésil

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 October 2026 saa 09:56
Yasuwe :

Perezida wa Brésil, Luiz Inácio Lula da Silva, yashinje ikigo cy’ikoranabuhanga cya Meta, gifite imbuga nkoranyambaga za Facebook, Instagram na WhatsApp, kwivanga mu matora y’Umukuru w’Igihugu, binyuze mu kubangamira ubutumwa bwe bwo kwiyamamaza.

Ibi birego byatumye Urukiko Rukuru rushinzwe Amatora muri Brésil (TSE) ruha Meta amasaha 48 yo gutanga ibisobanuro ku bibazo byagaragaye ku mbuga nkoranyambaga zikoreshwa n’itsinda rishinzwe kwiyamamaza kwa Lula.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, iryo tsinda ryatangaje ko Meta yaba yaragabanyije umubare w’abantu bagerwaho n’ubutumwa bwa Lula, mu gihe hitegurwa icyiciro cya kabiri cy’amatora giteganyijwe ku wa 25 Ukwakira.

Lula uri guhatanira manda ya kane, ariko zitakurikiranye, azaba ahanganye na Senateri Flávio Bolsonaro, umuhungu wa Jair Bolsonaro wahoze ari Perezida wa Brésil.

Flávio ni we wagize amajwi menshi mu cyiciro cya mbere cy’amatora cyabaye ku wa 4 Ukwakira 2026.

Itsinda rya Lula ryavuze ko Meta yabujije konti ye ya Instagram kwamamaza bumwe mu butumwa yashyiragaho, ndetse ko hari ubutumwa bwagize ikibazo cyo kugaragaza umubare w’ababurebye.

Ryagaragaje kandi ko mbere y’icyiciro cya mbere cy’amatora, konti za Lula n’iz’abandi banyapolitiki bo mu ruhande rwe zari zarabuze mu bisubizo byo gushakisha kuri Instagram.

Ryagize riti “Urukurikirane rw’ibibazo bya tekiniki byagaragaye rutuma habaho impungenge zikomeye z’uko ibikorwa bya Meta bishobora kuba bigamije kwivanga mu matora yo muri Brésil, hagamijwe gufasha Flávio Bolsonaro gutsinda.”

Urukiko Rukuru rushinzwe Amatora rwategetse Meta gutanga ibisobanuro kuri buri konti ya Lula, ikagaragaza ingamba zayifatiwe n’impamvu imibare y’abarebye ubutumwa bwe yagiye igaragaza ibibazo.

Icyakora, Meta yahakanye ibyo birego, ivuga ko nta bikorwa yakoze bigamije kubangamira umukandida runaka.

Yagize iti “Ibyo birego ni ibinyoma gusa kandi nta bimenyetso bifatika bibishyigikira.”

Meta yasobanuye ko ibibazo bya tekiniki byagaragajwe bitibasiye Brésil gusa, ishimangira ko yubahiriza amategeko agenga amatora kandi igaha abakoresha imbuga zayo amahirwe angana.

Kugeza ubu, urukiko ntirurafata umwanzuro wemeza ko Meta yivanze mu matora, mu gihe Lula na Flávio Bolsonaro bakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza.

Perezida Lula yashinje Meta kwivanga mu matora yo muri Brazil

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages