Perezida Macron n’Umuyobozi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi Ursula von der Leyen kuri uyu wa Kane basuye u Bushinwa mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, aho bagomba guhura na Perezida Xi Jinping.
Macron akigera i Beijing kuri uyu wa Gatatu, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Hua Chunying yanditse kuri Twitter ko Macron na Xi bazaganira ku mubano w’ibihugu byabo byombi n’uburyo bafatanya mu gukemura ibibazo byugarije Isi.
Hua yavuze ko kuba ibihugu byombi ari abanyamuryango bahoraho b’akanama k’umutekano ka Loni, bikwiriye ko bafatanya mu gushakira umuti ibibazo byugarije Isi.
Macron yavuze ko iki atari igihe cyo guhangana n’u Bushinwa, ahubwo ari igihe cyo gufatanya.
Yavuze ko yiteguye gushaka uburyo bushya u Bushinwa bwafatanya n’ibindi bihugu by’umwihariko iby’i Burayi, gushakira umuti ibibazo biriho harimo n’intambara ikomeje kubera muri Ukraine.
Ati “Kubera umubano mwiza u Bushinwa bufitanye n’u Burusiya, bwabigiramo uruhare rukomeye.”
Macron agiye mu Bushinwa nyuma y’igihe kitageze ku kwezi Perezida Xi avuye mu Burusiya mu ruzinduko rwamaze iminsi itatu.
U Burusiya bumaze iminsi bugaragaza ko bwiteguye kuganira na Ukraine ariko icyo gihugu cyo cyamaze kuvuga ko nta biganiro bishoboka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!