00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Macron yaburiye u Burayi ko nta mpamvu yo kujya mu mitsi n’u Bushinwa

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 6 April 2023 saa 01:49
Yasuwe :

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yaburiye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ko ukwiriye kwiga ku mubano wawo n’u Bushinwa hakiri kare, kuko bigaragara ko u Bushinwa ari igihugu gifite imbaraga mu ruhando mpuzamahanga.

Perezida Macron n’Umuyobozi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi Ursula von der Leyen kuri uyu wa Kane basuye u Bushinwa mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, aho bagomba guhura na Perezida Xi Jinping.

Macron akigera i Beijing kuri uyu wa Gatatu, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Hua Chunying yanditse kuri Twitter ko Macron na Xi bazaganira ku mubano w’ibihugu byabo byombi n’uburyo bafatanya mu gukemura ibibazo byugarije Isi.

Hua yavuze ko kuba ibihugu byombi ari abanyamuryango bahoraho b’akanama k’umutekano ka Loni, bikwiriye ko bafatanya mu gushakira umuti ibibazo byugarije Isi.

Macron yavuze ko iki atari igihe cyo guhangana n’u Bushinwa, ahubwo ari igihe cyo gufatanya.

Yavuze ko yiteguye gushaka uburyo bushya u Bushinwa bwafatanya n’ibindi bihugu by’umwihariko iby’i Burayi, gushakira umuti ibibazo biriho harimo n’intambara ikomeje kubera muri Ukraine.

Ati “Kubera umubano mwiza u Bushinwa bufitanye n’u Burusiya, bwabigiramo uruhare rukomeye.”

Macron agiye mu Bushinwa nyuma y’igihe kitageze ku kwezi Perezida Xi avuye mu Burusiya mu ruzinduko rwamaze iminsi itatu.

U Burusiya bumaze iminsi bugaragaza ko bwiteguye kuganira na Ukraine ariko icyo gihugu cyo cyamaze kuvuga ko nta biganiro bishoboka.

Macron yazavuze ko nta mpamvu u Burayi bwakabaye buhangana n'u Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages