00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Macron yamaganye abakomeje kwibasira umucamanza wakatiye Sarkozy gufungwa

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 29 September 2025 saa 03:57
Yasuwe :

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yamaganye bikomeye abibasiye umucamanza wakatiye igifungo uwahoze ari Perezida, Nicolas Sarkozy, ku byaha bifitanye isano no kwakira amafaranga ya Muammar Gaddafi wayoboraga Libya ngo azamufashe mu bya politiki.

Ni nyuma y’uko ishyirahamwe ry’abacamanza (USM) ryari ryamaganye uguceceka kwa Macron kuri iki kibazo, rivuga ko hakurikijwe ingingo ya 64 y’Itegeko Nshinga, Perezida agomba kuba umurinzi w’ubwisanzure bw’urwego rw’ubucamanza.

Ku Cyumweru abinyujije ku rubuga rwa X Macron yagize ati “Kwibasira no gutera ubwoba, byaba ibyakozwe Kera cyangwa none, bikorerwa bamwe mu bacamanza ntibyemewe na gato.”

Ku wa Gatanu, byatangajwe ko umucamanza Nathalie Gavarino, yatewe ubwoba yohererezwa n’ubutumwa bumukangisha kwicwa, nyuma y’uko ku wa Kane akatiye Sarkozy igifungo cy’imyaka itanu.

Macron yavuze ko ubwisanzure no kurinda urwego rw’ubucamanza ari inkingi z’ingenzi mu mategeko y’iki gihugu, asaba abaminisitiri b’ubutabera n’umutekano gukurikirana abakoze ibyo byaha.

Ati “Amategeko agenga igihugu ni yo shingiro rya demokarasi yacu. Ubwisanzure bw’ubucamanza, kutabogama kwabwo, ndetse no kurinda abacamanza babushyigikira, ni inkingi zayo z’ingenzi.”

Akomeza agira ati ”Imyanzuro y’urukiko ishobora gusuzumwa cyangwa kunengwa mu ruhame, ariko buri gihe bikwiye gukorwa mu mwuka mwiza.”

Minisitiri ushinzwe ubutabera ucyuye igihe, Gérald Darmanin, na we ku wa Gatandatu yari yamaganye ibikorwa byo kwibasira uyu mucamanza.

Ku wa Kane ni bwo Urukiko rw’u Bufaransa rwahamije Nicolas Sarkozy, uruhare mu byaha bifitanye isano n’ibirego by’amafaranga yahawe na Muammar Gaddafi wayoboraga Libya ngo azamufashe mu bya politiki, aba Perezida wa mbere w’u Bufaransa ugiye gufungwa, nyuma y’intambara ya Kabiri y’Isi.

Perezida Emmanuel Macron yamaganye bikomeye abakomeje kwibasira umucamanza wakatiye Nicolas Sarkozy igifungo cy'imyaka itanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages