Macron yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru ku ngoro ye Élysée, nyuma y’inama yagiranye n’abayobozi b’amashyaka ya politiki, aho baganiriye ku ngaruka z’umutekano zituruka ku ntambara zo mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Ukraine.
Yavuze ko mu byumweru bishize u Bufaransa bwibasiwe n’ibitero byateguwe n’u Burusiya kandi ko bitazagenda gutyo guso.
Ati “Mu byumweru bishize, iterabwoba ry’ibitero bikoresha ubundi buryo ku Burayi no ku Bufaransa byariiyongereye. Intego yabyo ni ukudutera ubwoba no kuduca intege mu gushyigikira Ukraine. Ariko ingaruka zabyo zizaba ikinyuranyo. Tuzi ko umutekano wacu uyu munsi n’ejo uri mu mazi abira muri Ukraine.”
Macron kandi yavuze ku gitero cy’indege za drones cyabereye ku kibuga cy’indege cya Leipzig mu Budage, aho u Budage bwashinje u Burusiya kugira uruhare muri icyo gikorwa.
Yanagarutse ku magambo ya Minisitiri w’Intebe wa Pologne Donald Tusk, wavuze ko u Burusiya bushobora kuba buri gutegura ibitero bikoresheje drones n’ibisasu bya misile ku bihugu byo mu Burasirazuba bw’u Burayi.
Yongeyeho ko guverinoma y’u Bufaransa yahawe inshingano zo kurinda ibikorwaremezo by’ingenzi ndetse n’inganda zikora ibijyanye n’umutekano n’ikoranabuhanga, cyane cyane ibitero by’indege bya drones n’ibitero by’ikoranabuhanga.
Macron yatangaje kandi ko u Bufaransa buzatumiza inama y’ibihugu bya G7 kugira ngo biganire ku bibazo by’ingufu no gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu bigize uwo muryango.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!