Mu itangazo ibiro bya Perezida w’u Bufaransa byashyize hanze, byavuze ko Thierry ari umugabo wagize uruhare rukomeye mu kwandika amateka y’itangazamakuru ry’u Bufaransa.
Thierry Ardisson, yari umunyamakuru w’icyamamare ndetse unazwiho kuvuga ibintu bitamenyerewe mu itangazamakuru ry’u Bufaransa. Yitabye Imana afite imyaka 76 nk’uko umuryango we wabitangarije AFP.
Yamenyekanye cyane mu biganiro bisekeje n’ibiteza impaka, aho yakundaga kubaza abatumirwa be no kubaganiriza mu buryo budasanzwe.
Mu biganiro bye yakundaga kwambara imyambaro y’umukara, agakoresha imvugo ikarishye, ibintu byatumye hari abamufata nk’ukora ibiganiro bidashobotse.
Yakoze ibiganiro bikomeye birimo Descente de police, Lunettes noires pour nuits blanches, Rive Droite / Rive Gauche, Paris Dernière ndetse na Tout le monde en parle yatangije mu 1998 ari nacyo yamenyekanyemo cyane.
Mu kiganiro yagiranye na GQ mu 2015, Ardisson yavuze ko hari ibintu abona bitavugwa kuri televiziyo, agaragaza ko ashaka kubihindura.
Ati “Nkiza kuri tereviziyo, nabonye ko hari ibintu byinshi bitavugwaho. Kandi hari amahirwe yo kubihindura byose.”
Ikiganiro aheruka gukora kikavugisha benshi ni icyitwa ‘Hôtel du Temps’ aho yaganiraga n’ibyamamare byapfuye yifashishije ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano AI.
Muri icyo kiganiro, yagaruye umukinnyi wa Filime Jean Gabin, umunyarwenya Coluche n’umuririmbyi Dalida, aho bamwe babifashe nk’agashya, abandi babifata nko gushinyagura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!