00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Museveni yemeza ko Mandela yarekuye ubutegetsi kubera intege nkeya

Yanditswe na

Jean Pierre Mazimpaka

Kuya 3 January 2015 saa 06:02
Yasuwe :

Perezida Uganda Yoweli Kaguta Museveni uyobora Uganda, yeruye atangaza ko kuba Nelson Mandela atariyongeje manda ngo atinde ku butagetsi, atari ubutwari cyangwa ubushake ngo ahubwo yabitewe no kuva mu buroko ashaje cyane adafite imbaraga.
Inkuru ya Newvision ivuga ko Perezida Museveni yatangarije ibi mu kiganiro yagiriye kuri Radio Capital Gang yo mu Mujyi wa Kampala kuri uyu wa 03 Mutarama 2015.
Ni ikiganiro Perezida Museveni yavugiyemo ibindi bintu byinshi birimo ubukungu, Politiki (…)

Perezida Uganda Yoweli Kaguta Museveni uyobora Uganda, yeruye atangaza ko kuba Nelson Mandela atariyongeje manda ngo atinde ku butagetsi, atari ubutwari cyangwa ubushake ngo ahubwo yabitewe no kuva mu buroko ashaje cyane adafite imbaraga.

Inkuru ya Newvision ivuga ko Perezida Museveni yatangarije ibi mu kiganiro yagiriye kuri Radio Capital Gang yo mu Mujyi wa Kampala kuri uyu wa 03 Mutarama 2015.

Ni ikiganiro Perezida Museveni yavugiyemo ibindi bintu byinshi birimo ubukungu, Politiki ingufu ndetse n’igisirikare, abajijwe n’umuturage wari ukurikiye iki kiganiro niba afata Nelson Mandela nk’icyitegererezo mu batagundira ubutegetsi, Perezida Museveni yasubije ko kuba yarategetse manda imwe Atari ubushake bwe.

Yagize ati “Urabona, igihe Nelson Mandela yavaga mu Buroko, yari ashaje kurenza uko meze ubu ndetse yari ameze nk’uwahowe Imana. Niyo mpamvu yahise arekura ubutegetsi.”

Kuri Museveni ngo ntibyari ubushake bwe kureka ubutegetsi ngo ahubwo ni intege nkeya yari yifitemo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages