Mu ijambo yagejeje ku Banyamerika mu ntangiriro z’umwaka wa 2016, Obama yatangaje ko agiye kongera imbaraga mu buryo bushoboka bwose agahangana n’ikibazo cy’izo ntwaro.
Yvuze ko iki kibazo azakiganira na Minisitiri w’Ubutabera ku wa mbere w’icyumweru gitaha tariki ya 4 Mutarama 2016 nk’uko 7sur7 dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Mu ijambo ageza ku Banyamerika buri cyumweru, Perezida Obama yagize ati “ Umwanzuro wanjye mu mwaka mushya ni ukongera imbaraga bishoboka ku bikorwa bitagezweho birimo icyorezo cy’ihohotera giterwa n’intwaro zitunzwe n’abaturage.”
Muri 2012 ubwo habaga inama yiga ku ihindurwa ry’amategeko agenga iby’intwaro mu baturage, Perezida Obama yagaragaje ko ashyigikiye igitekerezo cyo kubuza abantu gutunga intwaro kuko bitakabaye byorohera buri wese nk’uko bimeze muri iki gihe.
Amategeko ya Amerika ashyigikira ko abaturage bakwirinda bakoresheje imbunda, nyamara ubwicanyi bwakorewe abana 20 b’imyaka hagati y’itandatu n’irindwi bukozwe n’uwitwa Adam Lanza nk’uko iperereza ryabigaragaje bwatumye hatangira kwigwa uburyo hahindurwa amategeko yerekeye gutunga intwaro.
Perezida Obama yasabye abagize kongere ya Amerika kwemeza imishinga myinshi y’amategeko kuri icyo kibazo cy’imbunda, avuga ko kubungabunga umutekano w’abana ari yo nshingano nyamukuru y’igihugu, ariko kugeza ubu abagize Sena banze kwemeza uwo mushinga ushyigikiwe n’ Abanyamerika benshi.
Obama yasinye amategeko yo kugabanya urugomo ruturuka ku mbunda akikijwe n’abana, bamwandikiye nyuma y’iyicwa ry’abana 20 barashwe ku ishuri ribanza ry’ahitwa Newtown muri Leta ya Connecticut mu Kuboza kwa 2012.
Mu mabwiriza Obama yasinye harimo guca imbunda ziteye nk’iza gisirikare zikoreshwa mu ntambara, gusuzuma imico n’imyifatire y’abashaka kugura imbunda no kwita ku barwaye mu mutwe.
Perezida Obama ugeze mu mwaka wa nyuma wa manda ye ya kabiri , azahura n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutabera Loretta Lynch bazaganira ku byemezo byafashwe na Obama ku kibazo cy’intwaro zitunzwe n’abaturage.



















TANGA IGITEKEREZO