00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Obama yavuze ko Amerika yahagaritse gutata u Bufaransa

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 25 June 2015 saa 05:41
Yasuwe :

Nyuma y’uko WikiLeaks ihishuye amabanga agaragaza ko Urwego rw’Ubutasi rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NSA, rumaze imyaka igera ku icumi rutata Abaperezida b’u Bufaransa , Perezida Obama yijeje mugenzi we François Hollande ko Amerika yahagaritse ibyo bikorwa.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Bufaransa byatangaje ko aba bayobozi baganiriye binyuze kuri telefoni kuri iki kibazo cyateje uburakari u Bufaransa bikageza ubwo bufashe icyemezo cyo guhamagaza Ambasaderi wa Amerika muri icyo gihugu kugira ngo atange ubusobanuro kuri uyu wa Gatatu.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Hollande mu Bufaransa rivuga ko Perezida Obama yongeye kuvuga nk’ibyo yavuze mu Gushyingo 2013 nyuma y’ibyatangajwe na Edward Snowden ( ku butasi Amerika ikora ku bindi bihugu), akaza kongera no kubisubiramo mu ruzinduko rwe mu Bufaransa muri Gashyantare 2014 byerekeranye no guhagarika ibi bikorwa by’ubutasi byakorwaga mu gihe cyashize ndetse bisanzwe bitemewe hagati y’ibi bihugu byombi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe, nabyo byasohoye itangazo risobanura iby’ikiganiro cy’aba bayobozi bombi kuri telefoni, rivuga ko Perezida Obama yabwiye Hollande ko Amerika yahagaritse kumviriza amatelefoni cyangwa ubundi buryo bw’itumanaho.

Inyandiko zashyizwe ahagaragara na WikiLeaks zagaragaje ko NSA yakurikiraniraga bya hafi Perezida Hollande n’abahoze ari Abaperezida b’u Bufaransa, Sarkozy (mu mwaka wa 2007-2012) na Chirac (mu mwaka wa 1995-2005), Abaminisitiri b’u Bufaransa n’Abambasaderi.

Perezida Obama na Hollande

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages