Donald Trump, umukandida w’umu-Républicain yakunze kugaragara avuga amagambo atari meza ku bo bahanganye mu guhatanira kuyobora Amerika.
Obama avuga ko akurikije uko abona Trump, adateze kuba Perezida wa Amerika.
Yagize ati “ Nkomeje kwizera ntashidikanya ko Trump atazaba perezida. Kandi impamvu ni uko nizeye cyane abaturage ba Amerika.”
Obama akomeza avuga ko abatora batazamuhitamo kuko “na bo bazi ko kuba perezida ari akazi gakomeye.”
Ati "Si nko gukora ibiganiro kuri televiziyo, ntabwo ari ukwimenyekanisha kuko birakomeye. Si uguhaza ibyifuzo byawe ngo ukore ibituma ugaragara mu makuru ya buri munsi.”
Gusa Trump we yasubije ko nta kimushimisha nko kunengwa n’umuperezida wakoze byinshi byasenye igihugu.
Trump yakunze kunenga Obama ndetse akavuga ko akwiye (Obama) kwerekana ibyangombwa byemeza ko koko yavukiye muri Amerika.
Trump yavuze ko naramuka atowe azabuza abayisilamu kwinjira muri Amerika, kandi ko azubakisha urukuta rutandukanya Amerika na Mexique ndetse ibyakoreshejwe byose bikishyurwa na Mexique hakumirwa abimukira baturuka muri icyo gihugu.
Trump yabashije gutsinda hamwe muri Leta ebyiri bamaze kugeramo, kandi aranahabwa amahirwe yo kuza imbere mu matora azaba muri Leta ya Carolina kuri uyu wa Gatandatu.






Ibitekerezo 0