00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Putin ntazitabira inama y’ibihugu 20 bikize ku Isi

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 29 August 2023 saa 05:22
Yasuwe :

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yamenyesheje Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi ko atazitabira inama y’ibihugu 20 bikize ku isi izabera mu mujyi wa Delhi mu kwezi gutaha.

Iyi nama biteganyijwe ko izaba guhera tariki 9 kugeza tariki 10 Nzeri uyu mwaka.

Perezida Putin yabwiye Modi ko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Sergei Lavrov ari we uzitabira iyo nama ahagarariye u Burusiya.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burusiya mu ntangiriro z’iki Cyumweru yatangaje ko Putin atazitabira kuko afite ibintu byinshi byo gukora bitamwemerera kuva mu gihugu.

Ibihugu 19 n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi nibyo bigize umuryango wa G20 w’ibihugu bikize ku isi.

Kuri ubu u Buhinde nibwo buyoboye uyu muryango mu gihe cy’umwaka. Nubwo Putin yavuze ko afite akazi kenshi, igihugu cye kimaze umwaka usaga kiri mu ntambara muri Ukraine, ibintu byamaganye n’ibihugu by’i Burayi ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Putin kandi yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga, ashinjwa ibyaha byibasiye inyokomuntu muri Ukraine.

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yamenyesheje Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi ko atazitabira inama ya G20

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages