Yabivugiye mu nama y’ikoranabuhanga yabaye kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024 ku miryango yo mu turere tw’u Burusiya dufite abana benshi.
U Burusiya buri mu bihugu abagore batabyara cyane nubwo ari igihugu kinini haba mu buso no mu bukungu.
Putin yavuze ko hari umubyeyi umwe mu bitabiriye inama witwa Natalia Yakunina wabyaranye n’umugabo we abana umunani kandi bakabasha ku barera, bakura neza bishimye.
Yavuze ko abantu bakwiriye kubyara kuko ari umugisha, igisigaye Leta ikabafasha mu buvuzi, uburezi n’ibindi abaturage bakeneye ngo babeho.
U Burusiya buri mu bihugu uko imyaka igenda ikurikirana umubare w’abana bavuka ugabanyuka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!