Ku wa mbere nijoro nibwo Trump yabwiye abayobozi mu Nteko Ishinga Amategeko ko hari miliyoni 3.5 z’abantu batoye kandi batabyemerewe n’amategeko.

Abadepite n’abasenateri batandukanye bagaragaje ko ibyavuzwe na Trump byashakaga kwerekana ko hari ikibazo muri demokarasi ya Amerika, kandi iperereza ryakozwe ryagaragaje ko ntawatoye atabyemerewe.

Amagambo ya Trump wari watangiye iminsi ya mbere nka Perezida akora amavugurura yari yarasezeranye ubwo yiyamamazaga yatumye hari bamwe batangira kumutera icyizere, ndetse bibaza byinshi ku bijyanye no kuba intsinzi ye yaranyuze mu mucyo.

Ubwo yahatwaga ibibazo na bamwe mu bagize Inteko Ishingamategeko, Umuvugizi wa Trump, Sean Spicer yagerageje gusobanura impamvu yatumye Perezida yongera kwikoma abimukira.

Yavuze ko Trump akurikije ibimenyesto yahawe, yasobanukiwe neza ko hari abantu batowe kandi batabyemerewe bigatuma n’ubwo yatorewe kuba Perezida, atabona amajwi menshi y’abaturage ugereranyije na Hillary Clinton bari bahanganye.

CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko ibyavuzwe na Trump ku bijyanye n’abimukira, umubare w’abitabiriye irahira rye ari ikimenyetso ko adashobora kwemera ko mu bice bitandukanye by’ubuzima hari aho yatsindwa ahubwo akumva ko iteka agomba kubahwa no gufatwa nk’umuntu ugera ku bidasanzwe.

Ibi kandi ngo biza byiyongera ku kuba mu minsi mike amaze ku butegetsi yakoresheje ububasha ahabwa n’amategeko mu gukora amavugurura atandukanye arimo gusesa amasezerano y’ubucuruzi na bimwe mu bihugu bya Aziya ‘Trans-Pacific Partnership (TPP), kuvugurura gahunda y’ubwishingizi kuri bose ya Obamacare no gushyira abantu batandukanye mu myanya y’ubuyobozi.

Michael D'Antonio, wanditse igitabo kuri Trump ‘The Truth About Trump’ yavuze ko kumva ko agomba guhora atsinda kandi ari imbere y’abandi byahereye mu bwana kubera ko se atihanganiraga kuba hari uwamuza imbere.

Antonio wananditse igitabo kuri Obama, avuga ko ari ubwa mbere Trump agiye kubaho agendera ku mabwiriza yashyizweho n’abandi kandi ko atabona neza itandukaniro hagati yo kuba umucuruzi ukomeye no kuba Perezida w’igihugu.

Trump siwe Perezida wa Amerika utarishimiye agaciro abantu batandukanye barimo n’itangazamakuru bahaye intsinzi yabo kuko byabaye kuri Lyndon Johnson mu 1964 na Bill Clinton mu 1993.

Itandukaniro ry’aba bombi na Trump nuko we ahitamo kugaragaza umujinya we mu ruhame, mu gihe abandi byagiye bishyirwa hanze binyuze mu bitabo byabanditsweho.

[email protected]