00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Trump yabwiye umugore wa Macron amagambo asize umunyu, bivugisha benshi

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 14 July 2017 saa 12:29
Yasuwe :

Amagambo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yabwiye umugore wa Emmanuel Macron uyobora u Bufaransa ashimangira ko ateye neza akomeje kuguvisha benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko iyi myitwarire idakwiye ku mukuru w’igihugu.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane ubwo we n’umugore we Melania Trump basozaga uruzinduko rw’akazi bagiriye mu Bufaransa.

Perezida Donald Trump yagaragaye asuhuzanya na Brigitte Macron amubwira ko ateye neza, ahita anahindukira ahamiriza umugabo we Macron ati ‘Ni mwiza’.

Ni amashusho yashyizwe ku rukuta rwa Facebook rwa Guverinoma y’u Bufaransa, aho Trump yumvikana agira ati “Ufite imiterere myiza.”(Yabwiraga Brigitte).

Ibinyamakuru byanditse ko Perezida Trump yongeye gukora ibidasanzwe abwira umugore w’Umukuru w’Igihugu mugenzi we ko ari mwiza ibintu byafashwe na bamwe nko kurengera.

Umwe mu bagize icyo bavuga ku mbuga nkoranyambaga witwa Matthew Gellert yagize ati “Niba asuhuza umugore kuriya mu buryo bw’akazi yakagombye gutangirwa raporo.”

Undi yagize ati “Mana yanjye, tekereza ibintu byose yavuze bitagaragara kuri camera.”

Ntabwo biratangazwa uburyo Perezida Macron na Brigitte babyakiriye kuko ntacyo bigeze babitangazaho.

Ibyo Perezida Trump yavuze byafashwe nk’ubuhehesi kuko no mu kwezi gushize yabwiye umunyamakuru Caitríona Perry ko aseka neza.

Perezida Trump w’imyaka 71 arusha imyaka 24 umugore we Melania naho Brigitte yabwiraga ko ari mwiza akaba afite imyaka 64 akaba arusha 25 umugabo we Macron.

Perezida Trump n'umugore we Melania Trump ubwo bageraga mu Bufaransa
Donald Trump na Emmanuel Macron hamwe n'abagore babo
Trump asuhuza umugore wa Macron amubwira ko ateye neza
Brigite Macron, umugore wa Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, Donald Trump n'umugore we Melania Trump basangirira muri restaurant iherereye mu mujyi wa Paris

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages