Ubwo yavuganaga n'Itangazamakuru ku wa Gatanu tariki 3 Mutarama 2020, Perezida Trump yasabye Iran kutajya mu kwihorera, kuko bica Qasem Soleimani batari bagamije gushoza intambara ahubwo kwari ukuyirinda.

Yavuze ko uwo yise icyihebe cya mbere ku Isi yari arimo gutegura igitero simusiga ku banyamerika. Yongeraho ko yicaga abasivile bituma bashaka uburyo bwo gushyira akadomo ku iterabwoba rye.

Ati “Twabikoze tugira ngo duhagarike intambara.”

Nyuma yo kumva ko abanyamerika bashobora guhura n’akaga kubera umwuka mubi watewe n’urupfu rw'uwo musirikari mu Burasirazuba bwo hagati, Amerika igiye koherezayo izindi ngabo 3500 ziyongera kuri 750 iherutse kohereza muri Kuwait.

Urupfu rw'umujenerali wa Iran rwakoze ku buzima bwo mu Burasirazuba bwo hagati kuko rwatumye n'ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizamuka ku isoko mpuzamahanga kubera uburakari bw'ababicuruza.

Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika i Baghdad yaburiye abanyamerika guhita bava muri icyo gihugu igitaraganya.

Umuyobozi w’ikirenga muri Iran, Ayatollah Ali Khamenei wahise ategeka iminsi itatu y’icyunamo mu gihugu hose, yavuze ko hateganyijwe kwihorera gukomeye ku bishe Gen. Qasem Soleimani.

Iki gitero cyanahitanye Abu Mahdi al-Muhandis wari umuyobozi wungirije w’umutwe bivugwa ko ufashwa na Iran witwa Popular Mobilization Forces, Ibiro by’ubutasi bya Amerika (CIA) byemeje ko ariwo wateguye ukanagaba igitero kuri Ambasade ya Amerika mu mujyi wa Bagdad mu minsi ishize.

Gen. Qasem Soleimani na Abu Mahdi al-Muhandis barashwe bari mu modoka basohotse mu kibuga cy’indege i Bagdad, bari mu modoka hamwe n’abandi bantu batanu. Ni igitero cyakoreshejwemo drone yohereje ibisasu bya missile ku modoka barimo.

Perezida Trump yatangaje ko bica Umujenerali wa Iran bitari ugushoza intambara ahubwo byari ukuyihagarika
Perezida Trump yatangaje ko bica Umujenerali wa Iran bitari ugushoza intambara ahubwo byari ukuyihagarika