Nauert asanzwe ari Umuvugizi wa Minisiteri ishinzwe Ububanyi n’Amahanga ya Amerika. Uyu mugore ntaratangaza niba yemera ubusabe bwa Perezida Trump.
Fox News yatangaje ko kuri uyu wa Kane ari bwo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byavuze ko Nauert ariwe uhabwa amahirwe cyane.
Nauert na Trump bahuriye mu biro bya Perezida ku wa mbere w’iki Cyumweru, gusa hari abandi bayobozi benshi bari guhabwa amahirwe barimo ambasaderi wa Amerika mu Bufaransa, Jamie McCourt.
Nikki Haley wigeze no kuba guverineri wa Carolina y’Amajyepfo yatunguye benshi mu ntangiriro z’Ukwakira ubwo yatangazaga ko yifuza kuzahagarika akazi ke mu mpera z’uyu mwaka.
Nauert wahoze ari umunyamakuru wa Fox News yagizwe Umuvugizi w’Ibiro bya Leta ya Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga muri Mata 2017, akorana n’Abanyamabanga ba Leta Rex Tillerson na Mike Pompeo.
Mu ntangiro z’uyu mwaka nibwo yahawe gukora mu Bunyamabanga bwa Leta bushinzwe ububanyi n’amahanga nyuma y’iyegura rya Steve Goldstein.



















TANGA IGITEKEREZO