Ku wa Gatanu, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yashyize umukono ku itegeko rirengera ibibumbano, inzibutso n’ibishushanyo mu gihe hagenzurwa ibyerekeye amateka y’ivangura rishingiye ku ruhu.
Perezida kandi yavanyeho uruzinduko yagombaga kugirira i New Jersey mu mpera z’iki Cyumweru, avuga ko azaguma i Washington kugira ngo amenye neza ko riri kubahirizwa.
Iryo tegeko rivuga ko Guverinoma ihuriweho na Leta zose izakurikirana ‘ku buryo bwuzuye’ umuntu uwo ari we wese cyangwa itsinda ryangiza ikibumbano, urwibutso cyangwa igishushanyo. Perezida Trump yavuze ko leta izananirwa kubahiriza iryo tegeko azayihagarikira inkunga.
Mu butumwa bw’amashusho Perezida Trump yanyujije kuri Twitter yagaragarije FBI abantu 15 bashakishwa kubera kwangiza umutungo wa leta.
Ku byerekeye gusubika uruzinduko yagombaga kugirira i New Jersey ahakinirwa umukino wa Golf yavuze ko ari gukora ibikenewe kugira ngo abungabunge umutekano w’abaturage gihugu cye. Ni nyuma yuko bamwe baketse ko yasubitse urwo ruzinduko kubera izamuka rya Coronavirus, icyakora n’umuvugizi we yabihakanye avuga ko atariyo mpamvu.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Perezida Trump yari yasezeranije ingamba zikomeye ku muntu wese wangije cyangwa wasuzuguye umutungo wa leta. Ibi yabitangaje nyuma y’itsinda ry’abigaragambyaga bagerageje gusenya ikibumbano cy’uwahoze ari Perezida wa Amerika Andrew Jackson, umwe mu bari ku rutonde rw’abimitse ubucakara, kiri hafi ya White House.
Perezida Trump yari yemereye abayobozi ba leta gufata abantu bagize uruhare mu kwangiza ibyo birangamateka, bagakatirwa igifungo cy’imyaka 10 hagendewe ku itegeko ryo kubungabunga inzibutso.
Imijyi yo muri Amerika yugarijwe n’imvururu n’imyigaragambyo nyuma y’umupolisi wishe umwirabura witwa George Floyd adafite intwaro. Mu mijyi imwe n’imwe, abigaragambyaga bibasiye ibibumbano n’ibishushanyo by’amateka biriho abayobozi ba leta zitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO