Abinyujije kuri Twitter, Trump yavuze ko asanzwe ari inshuti nziza y’Umwamikazi w’u Bwongereza ndetse n’igihugu cy’u Bwongereza muri rusange, ariko ko Igikomangoma Harry n’umugore we Meghan bagomba kwiyishyurira umutekano wabo.
Umuvugizi wa Harry na Meghan, na we yatangaje ko uyu muryango n’ubundi udateganya gusaba ubufasha Leta ya Amerika kuko ibijyanye n’umutekano wabo bamaze kubitegura.
Mu cyumweru gishize ni bwo Harry na Meghan ndetse n’umuhungu wabo Archie bimukiye aho Meghan yarerewe i California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahasanzwe haba nyina wa Meghan, Doria Ragland.
Uyu muryango wari usanzwe wibera mu gice cy’uburengerazuba bwa Canada.
Mu kwezi gushize Leta ya Canada yatangaje ko izahagarika ubufasha bwo gucunga umutekano w’uyu muryango, nuramuka ukomeje icyifuzo cyawo cyo kwiyambura inshingano z’i bwami.
Mu buryo bwemewe n’amategeko umuryango wa Harry na Meghan n’umwana wabo uzahagarika inshingano zose wari usanzwe uhabwa n’umwamikazi kuri uyu wa 31 Werurwe 2020, ariko iki cyemezo kikaba gishobora kongera gusuzumwa nyuma y’umwaka umwe.
Uyu muryango wimutse mu gihe icyorezo cya Novel Coronavirus gikomeje guca ibintu hirya no hino ku isi, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kitazisize.
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubu harabarurwa abantu bamaze kwandura 143 055, abapfuye barasaga 2 513, mu gihe abamaze gukira basaga 4 865.
Muri California honyine hamaze kwandura abarenga 5 560, mu gihe abandi basaga 120 bitabye Imana.
Mu cyumweru gishize, Guverineri wa Leta ya California, Gavin Newsom, yasohoye itangazo ritegeka abaturage bose bo muri iyi leta kutongera gusohoka mu ngo zabo usibye abakora imirimo y’ingenzi ndetse n’abagiye kugura ibikenerwa by’ibanze.







Ibitekerezo 0