Ibi Perezida Trump yabitangaje ku wa 28 Kamena ubwo yari ari mu bikorwa bye byo kwiyamamaza byabereye muri Leta ya New Hampshire.
Mu Ijambo rye Trump yatangiye asa n’ujora abo mu ishyaka ry’aba-Democrate, avuga ko Senateri Kamala Harris adashoboye.
Yagize ati “Murabizi, najye ndashaka kubona umugore wa mbere aba Perezida, ariko sinshaka kubona umugore wa mbere ajya muri uwo mwanya mu buryo ashaka (Kamala) kubikoramo, kandi ntashoboye, ntashoboye, bose bari kuvuga bati ‘turashaka Ivanka.’ Simbarenganya.”
Ibi Trump abitangaje nyuma y’iminsi mike Kamala Harris na we atangaje ko uyu mugabo ari ‘umunyabwoba’
Mu ijambo uyu musenateri yavuze kuwa 27 Kanama yagarutse kucyo yise uburangare bwa Trump mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 ndetse ko yagiye arangwa no kugira ubwoba mu gufatira imyanzuro u Bushinwa ubwo hari hamaze kugaragara iki cyorezo cya Covid-19.





Ibitekerezo 0