00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Trump yise Minisitiri w’Intebe wa Canada ‘umuhombyi’

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 23 February 2025 saa 06:40
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yise Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, ‘umuhombyi’, amushinja ko politiki ye y’ubuhezanguni yangiza igihugu.

Trump uherutse gutangaza ko afite gahunda yo kongera imisoro ku bicuruzwa bituruka muri Canada ku kigero cya 25%, ndetse ko bibaye byiza iki gihugu cyaba Leta ya 51 ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Intambara hagati ya Perezida Trump na Minisitiri Trudeau, yongeye kuvugwa nyuma y’umukino wa Hockey wahuje Amerika na Canada ukarangira Canada itsinze Amerika.

Uyu mukino ukirangira, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Trudeau yahise asubiza Trump wari umaze iminsi yifuza ko Canada yaba indi leta ya Amerika.

Ati “Ntabwo ushobora gutwara igihugu cyacu, ndetse ntabwo ushobora gutwara umukino wacu.”

Mu kiganiro Perezida Trump yagiranye n’Ikinyamakuru cya ‘Fox’ ku wa 22 Gashyantare, ubwo bamubazaga kugira icyo avuga ku byo Trudeau yavuze ko nta gihe atigeze aba umuhombyi.

Ati “Justin ni umuhombyi kandi yahoze ari we. Amaze kwangiza igihugu cya Canada binyuze mu ishyaka rye ry’abahezanguni na politiki mbi, zirimo imisoro ihanitse ndetse no kwemera ko habaho gukuramo inda.”

Perezida Trump yongeyeho ko Trudeau niyongera kwiyamamaza, adafite amafirwe yo kongera gutsinda. Ati “Biragaragara ko atazongera kwiyamamaza. Ni byiza cyane kuba yarahisemo kutongera kwiyamamaza kubera ko ntabwo ashobora gutsinda.”

Yavuze kandi ko nubwo umubano hagati ye na Trudeau utari mwiza, ariko ubundi mu busanzwe hari ibihugu byombi bibanye neza.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko Minisitiri w'Intebe wa Canada, Justin Trudeau, ari umuhombyi
Minisitiri w'Intebe wa Canada, Justin Trudeau, ashimangira ko Canada itazigera iba imwe muri Leta za Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages