00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwari Perezida wa Korea y’Epfo uheruka kweguzwa, yatangiye guhatwa ibibazo n’ubushinjacyaha

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 21 March 2017 saa 07:33
Yasuwe :

Ubushinjacyaha bwa Leta ya Korea y’Epfo bwatangiye guhata ibibazo uwari Perezida Park Geun-hye wegujwe muri uku kwezi ashinjwa ibyaha bya ruswa n’itonesha.

Ibyaha Park ashinjwa ariko we ahakana harimo itonesha yakoreye inshuti ye Choi Soon Sil, aho yamufashije kubona amafaranga mu buryo bunyuranye n’amategeko, ruswa n’ibindi.

Kuwa 10 Werurwe ni bwo urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga rya Leta ya Korea y’Epfo rwemeje bidasubirwaho umushinga w’ubusabe bw’abadepite wo mu Ukuboza wasabiraga Perezida Park kweguzwa.

Icyo gihe, yambuwe ubudahangarwa yagenerwaga n’Itegko Nshinga, ururkiko rutegeka ko mu minsi 60 hagomba gukorwa amatora y’uzamusimbura ndetse ko ubushinjacyaha bwemerewe kumukurikiranaho ibyaha ashinjwa. Ubu uwitwa Hwang Kyo-ahn ni we usigaye akora akazi ka Perezida.

BBC ivuga ko kuri uyu wa Kabiri, abantu benshi barimo abamushyigikiye bari mu murwa mukuru Seoul, aho Park yanyujijwe aherekejwe n’abashinzwe umutekano bamushyiriye ubushinjacyaha ngo ahatwe ibibazo ku byaha akurikiranyweho. Uru rugendo rwakurikiranwaga n’abantu bose kuri televiziyo.

Park yavuze ko yiteguye kuvuga ibyo abazwa n’ubushinjacyaha.

Ubwo umwanzuro wo kweguzwa kwe wafatwaga, imbaga y’abantu barimo abamushigikiye barawamaganye mu gihe abatamushyigikiye bishimiraga iyeguzwa rye bari bamaze igihe basaba, bari buzuye mu murwa mukuru Seoul naho inzego z’umutekano zaryamiye amajanja ziteguye guhosha ikibi cyose cyashoboraga gukurikiraho.

Perezida Park, yabaye uwa kabiri wa Korea y’Epfo wegujwe ku butegetsi manda yatorewe itarangiye, nyuma ya Perezida Roh Moo-hyun yegujwe mu gihe cy’amezi abiri, hari mu 2004 mbere y’uko Urukiko rutesha agaciro ibyo yaregwaga birimo gukoresha nabi umutungo wa Leta na Politiki idahamye.

Park aherutse kweguzwa ku mwanya wa Perezida wa Korea y'Epfo ashinjwa ruswa n'itonesha
Park yagejejwe imbere y'ubushinjacyaha ngo abazwe ku byaha aregwa
Abantu benshi barimo abamushyigikiye bari mu murwa mukuru Seoul, aho Park yanyujijwe aherekejwe n’abashinzwe umutekano bamushyiriye ubushinjacyaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages