Kuri iki Cyumweru nibwo Major Gen. Eduard Mykhailovich Moskalov, yakuwe ku mwanya yari amazeho umwaka, dore ko yagiyeho kuri Werurwe 2022.
Ntabwo hatangajwe icyatumye Moskalov yirukanwa ariko hashize iminsi hari impinduka mu buyobozi bwo hejuru muri Ukraine.
Ni mu gihe icyo gihugu kimaze iminsi mu iperereza kuri ruswa ivugwa na bamwe mu bayobozi barimo n’abo mu nzego z’umutekano, bashinjwa kunyereza inkunga zigenerwa intambara icyo gihugu gihanganyemo n’u Burusiya.
Ntabwo biratangazwa niba Moskalov ari umwe mu bagize uruhare muri ibyo byaha bya ruswa.






Ibitekerezo 0