Uyu mugabo wari ufite imyaka 65 amakuru y’urupfu rwe yatangajwe n’umuvugizi we Roberto Cuillo, abinyujije kuri Twitter.
Yagize ati “Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yapfuye ahagana saa saba kuri uyu wa 11 Mutarama, agwa muri Aviano, mu Butaliyani aho yari arwariye. Itariki naho azashyingurwa biratangazwa mu masaha make ari imbere.”
Ku wa Mbere tariki ya 10 Mutarama 2022 nibwo Cuillo yatangaje ko Perezida Sassoli yagiye mu bitaro kwivuza nyuma yo kugira ikibazo ku mikorere y’abasirikare b’umubiri we.
Mu Nzeri 2021 Reuters yatangaje ko Sassoli yigeze kujyanwa mu bitaro by’Abafaransa kubera indwara y’umusonga.
David Sassoli w’imyaka 65 yatangiye kuyobora inteko ishinga amategeko ya EU mu 2019. Manda ye yagombaga kurangirana n’uku kwezi gusa ngo ntiyateganyaga kwiyamamariza indi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!