Rodríguez yatangiye izi nshingano ashyigikiwe na Amerika, aho yagombaga guturisha abashyigikiye Maduro imbere mu gihugu akabifatanya no gukomeza umubano mwiza n’ubutegetsi bwa Amerika. Hashize hafi ukwezi atangiye kuyobora, Rodríguez yatangiye kugaragaza kutanyurwa n’igitutu ashyirwaho na Amerika, cyane cyane ku byifuzo byo kongera umusaruro wa peteroli.
Mu ijambo yagejeje ku bakozi b’urwego rutunganya ibikomoka kuri peteroli mu mujyi wa Puerto La Cruz, ku wa 25 Mutarama 2026, Rodríguez yagize ati “Turambiwe amabwiriza ya Washington ku banyapolitiki ba Venezuela, mureke politiki ya Venezuela ikemure amakimbirane yacu n’ibibazo byacu by’imbere mu gihugu.”
Ubutegetsi bwa Amerika bwakomeje gushyira igitutu kuri Venezuela kuva Maduro n’umugore we, Cilia Flores bafatwa, mu gikorwa cyabaye mu ntangiriro za Mutarama bakajyanwa muri Amerika. Rodríguez, wahoze ari Visi Perezida, yakomeje kugaragaza ko Amerika itayobora Venezuela, ariko yirinda guhangana nayo.
Perezida wa Amerika, Donald Trump, yari yatangaje ko Amerika igiye kuyobora Venezuela nyuma yo gufata Maduro, ariko nyuma ashyigikira Rodríguez nk’umuyobozi w’inzibacyuho. Trump yari anaherutse kuvuga ko afitanye umubano mwiza n’uyu mugore, amusobanura nk’umuntu mwiza cyane.
Amerika yashyize ahagaragara ibisabwa kuri Venezuela birimo guhagarika umubano n’u Bushinwa, Iran, u Burusiya na Cuba, ndetse igakorana na Amerika gusa ku bijyanye na peteroli, ari nayo nkingi y’ubukungu bw’iki gihugu.
Amerika kandi yategetse Venezuela kurekura imfungwa za politiki yafashe, ndetse ku Cyumweru abantu 104 bararekuwe. Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Diosdado Cabello, yavuze ko abantu 808 ari bo bamaze kurekurwa kuva mu Ukuboza, mu rwego rwo gushimangira amahoro n’ubwiyunge.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!