00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida w’u Bushinwa agiye kugirira uruzinduko mu Burusiya

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 17 March 2023 saa 02:14
Yasuwe :

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping azagirira uruzinduko mu Burusiya mu cyumweru gitaha aho biteganyijwe ko azagirana ibiganiro na mugenzi we Vladimir Putin.

Perezidansi y’u Burusiya yatangaje ko abakuru b’ibihugu byombi bazaganira ku bufatanye bufite intego.

Uru ruzinduko ruje nyuma y’aho u Bushinwa bwagaragaje bushyigikiye u Burusiya mu gusaba ko intambara yo muri Ukraine yahagarara, ibyo ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi byafashe nk’ibintu bidashamaje.

Ibyo bihugu kandi byakomeje kwihanangiriza u Bushinwa ku bijyanye no guha u Burusiya intwaro, nubwo nta bimenyetso bifatika bibigaragaza.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, yatangaje ko Xi azaba ari mu Burusiya kuva ku wa 20 kugeza ku wa 22 uku kwezi ku butumire bwa Putin.

Amasezerano y’ubufatanye atari make azashyirwaho umukono nk’uko inkuru ya BBC ibivuga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages