Perezidansi y’u Burusiya yatangaje ko abakuru b’ibihugu byombi bazaganira ku bufatanye bufite intego.
Uru ruzinduko ruje nyuma y’aho u Bushinwa bwagaragaje bushyigikiye u Burusiya mu gusaba ko intambara yo muri Ukraine yahagarara, ibyo ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi byafashe nk’ibintu bidashamaje.
Ibyo bihugu kandi byakomeje kwihanangiriza u Bushinwa ku bijyanye no guha u Burusiya intwaro, nubwo nta bimenyetso bifatika bibigaragaza.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, yatangaje ko Xi azaba ari mu Burusiya kuva ku wa 20 kugeza ku wa 22 uku kwezi ku butumire bwa Putin.
Amasezerano y’ubufatanye atari make azashyirwaho umukono nk’uko inkuru ya BBC ibivuga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!