00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Brésil yavuye mu bitaro

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 27 May 2025 saa 01:31
Yasuwe :

Perezida wa Brésil, Luiz Inácio Lula da Silva, yavuye mu bitaro ku wa 26 Gicurasi 2025 nyuma yo kujyanwa kwa muganga kubera ikibazo cy’ikizungera.

Abaganga bemeje ko Lula w’imyaka 79, yasuzumwe bagasanga arwaye “labyrinthitis”, indwara ituruka ku kubyimba kw’igice cy’imbere mu gutwi gifasha mu bijyanye no kumva.

Itangazo ryasohowe n’ibitaro bya Sirio-Libanes, rivuga ko Perezida Lula yakorewe isuzuma ryifashisha amashusho ndetse n’ibizamini by’amaraso, ariko ibisubizo bikagaragaza ko nta kibazo gikomeye afite.

Ubu burwayi bwaje busanga ibindi bibazo by’ubuzima Perezida Lula amaze iminsi ahanganye na byo, bukomeje gutera impungenge abakunzi be cyane cyane muri ibi bihe yitegura kwiyamamariza manda ya kabiri mu matora azaba mu mwaka utaha.

Ikibazo cyaheruka kugarukwaho cyane ni ubwo yagwaga mu bwogero bw’aho aba muri Brasília ku wa 19 Ukwakira 2024

Nyuma y’amezi abiri na bwo Lula yajyanywe mu bitaro biherereye mu Mujyi wa São Paulo kugira ngo abagwe kubera kuva amaraso mu mutwe.

Perezida Lula yavuye mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo cya muzunga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages