Perezida Luiz Inácio Lula da Silva yavuze ko politiki ya Trump ikomeje gushora mu manga ubukungu bw’ibihugu bitandukanye na Amerika idasigaye, agaruka ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeje kuba akasamutwe.
Ibi Luiz Inácio Lula da Silva yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru El País ku wa 16 Mata 2026.
Ati “Arimo gukina umukino uteje akaga cyane. Yizera ko ubushongore n’ubukaka bwa Amerika sdabirimo ubukungu, igisirikare, ikoranabuhanga bigenga amategeko. Icyakora ibi bishobora guteza Amerika akaga.”
Yakomeje ati “Ubwo yiyemezaga kutera Iran, sinzi niba yaratekereje ko ibikomoka kuri peteroli bizazamuka mu biciro kandi abaturage ari bo bizagiraho ingaruka.”
Mbere y’uko intambara ya Iran itangira ibikomoka kuri peteroli bidatunganyije byaguraga 70$ ku kagunguru. Muri Werurwe ho byageze no ku 119$.
Icyakora nyuma y’uko hatangajwe agahenge hagati ya Israel na Liban, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga byahise bigabanyuka.
Igiciro cy’akagunguru ka peteroli idatunganyije [Brent crude oil] cyageze kuri 88$ bivuye hafi ku 100$ ku wa 16 Mata 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!