Mu cyumweru gishize Amerika yatangaje ko igiye kwambura visa Perezida Petro, nyuma yo kujya mu myigaragambyo i New York ashyigikiye Abanya-Palestine, ndetse agasaba Ingabo za Amerika kutubaha amabwiriza ya Perezida Donald Trump.
Nyuma yaho Petro yashyize ubutumwa ku rubuga X agira ati “Ntabwo nkifite visa yo kujya muri Amerika. Simbyitayeho. Nta visa nkeneye kuko ntari umuturage wa Colombia gusa ahubwo ndi n’umuturage w’u Burayi, kandi numva nkwiye ubwisanzure mu Isi.”
Uyu muyobozi yakomeje agira ati “Guhagarika visa yanjye bitewe n’uburyo nanenze jenoside, bigaragaza ko Amerika itacyubaha amategeko mpuzamahanga.”
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Colombia yatangaje ko gukoresha visa nk’igikoresho cya politiki bihabanye n’amahame ya Loni, arengera ubwisanzure bwo kuvuga no kwigenga kw’ibihugu binyamuryango.
Iti “Loni ikwiye gushaka igihugu cyakira inama zacyo kidafite uruhande kibogamiyeho, ku buryo Loni ubwayo ariyo izajya itanga impushya zo kwinjira muri icyo gihugu.”
Petro si we perezida wa mbere wa Colombia wambuwe visa ya Amerika. Mu 1996, Perezida Ernesto Samper na we yarayambuwe kubera ibirego byamushinjaga guterwa inkunga matora n’abacuruza ibiyobyabwenge bo mu itsinda rya Cali Cartel.
Umubano hagati ya Bogota na Washington wongeye kuzamba ubwo Trump yasubiraga ku butegetsi. Muri Nyakanga ibihugu byombi byahamagaje ba ambasaderi babyo nyuma y’uko Petro ashinje Amerika umugambi wo kumuhirika ku butegetsi, ibyo Washington yahakanye ivuga ko ari ibinyoma.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!