00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Hongrie yasinye itegeko rimweguza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 July 2026 saa 12:41
Yasuwe :

Perezida wa Hongrie, Tamás Sulyok, yashyize umukono ku Itegeko Nshinga rivuguruye rimukura ku buyobozi, ibyashyize iherezo ku ntugunda zari zimaze igihe muri iki gihugu.

Byakozwe mu murongo wa Guverinoma nshya muri Hongrie, yashakaga kumukuraho nka kimwe mu bikorwa byo gukura ku butegetsi abayobozi bari barashyizweho mu gihe cya Viktor Orbán.

Minisitiri w’Intebe wa Hongrie, Péter Magyar, watsinze Orbán wari umaze igihe kirekire ku butegetsi mu matora yo muri Mata, yari amaze igihe asaba Perezida Sulyok washyizweho na Orbán kwegura.

Magyar yavugaga ko Sulyok yananiwe kuzuza inshingano ze nka Perezida kubera ko atamaganye ibyemezo bya Guverinoma ya Orbán byavugwaga ko bidakurikiza amahame ya demokarasi.

Sulyok ntiyakozwaga ibyo kwegura, ibyatumye abadepite bo mu ishyaka rya Magyar rya Tisza muri iki cyumweru batora ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ryasabaga ko manda ye ihita irangira.

Sulyok yari afite iminsi itanu yo gushyira umukono kuri iryo tegeko rivuguruye kugira ngo ryemerwe, akaba yarabikoze ku munsi wa nyuma.

Mu mashusho yashyizwe kuri Facebook ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, Sulyok, Magyar yakunze kwita igikoresho cya Orbán yavuze ko kuba yarasabwe gushyira umukono kuri iri tegeko ari “ikimenyetso kizahoraho kigaragaza ko indangagaciro z’ibanze z’umuryango wigenga, kubahiriza amategeko, demokarasi ndetse n’ihame ryo gusangira ubutegetsi bitubahirijwe mu nyungu z’ubutegetsi.

Kuva yatangira imirimo muri Gicurasi, Magyar yahise atangira gusenya ibyo yise agatsiko k’abagizi ba nabi ka Orbán, binyuze mu kwirukana abayobozi benshi bari barashyizweho ndetse n’abayobozi b’ibigo yashinjaga ko bafashije ubutegetsi bwa Orbán .

Guverinoma nshya yahagaritse serivisi z’amakuru z’ikigo cy’igihugu gishinzwe itangazamakuru rya televiziyo na radiyo bya Hongrie, aho Magyar yavugaga ko byakoreshwaga nk’uruganda rw’icengezamatwara rw’ishyaka rya Orbán.

Iyi guverinoma nshya kandi yahise ifunga Ikigo gishinzwe kurengera ubusugire bwa Hongrie (Hungary’s Sovereignty Protection Office) cyari urwego rwa Leta rwashyizweho na Guverinoma ya Viktor Orbán, rugamije gukora iperereza ku bantu, imiryango itari iya Leta ndetse n’ibitangazamakuru bikekwa ko bikorera inyungu z’amahanga.

Ni urwego abatavuga rumwe na Orbán babonaga nk’igikoresho cyo gutera ubwoba abamunenga no gucecekesha itangazamakuru ryigenga.

Itegeko Nshinga rivuguruye ryakuye Sulyok ku mwanya wa Perezida ryanasize rishyizeho impinduka mu rwego rw’ubutabera, rishyiraho urwego rugamije gukora iperereza ku ikoreshwa nabi ry’umutungo mu gihe cya guverinoma ya Orbán, ndetse rishyiraho imyaka 12 ntarengwa umudepite ashobora kumara mu Nteko.

Mu butumwa yashyize kuri Facebook ku wa Gatandatu, Orbán yasubije ku kuba Sulyok yarashyize umukono kuri iri tegeko, avuga ko igitugu kigikomeje guhabwa intebe aho kurwanywa.

Orbán yanditse ati “Niba ibi bishobora gukorerwa Perezida wa Repubulika, ejo nta muntu uzaba atekanye.”

Mu butumwa bw’amashusho yashyize kuri Facebook ku wa Gatandatu, Magyar yavuze ko binyuze mu gutora iri tegeko rivuguruye “twubahirije zimwe mu nshingano z’ingenzi twari twiyemeje kandi dusubiza abaturage ba Hongrie ibyo ubutegetsi bwa Orbán bwagerageje kubambura imyaka myinshi.”

Yongeyeho ko azahamagaza abagize ishyaka rye ku wa Mbere kugira ngo baganire ku muntu rizatanga nk’uzasimbura Perezida.

Perezida wa Hongrie yasinye itegeko rimweguza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages