Kuri uyu wa mbere nibwo ibihugu byombi byemeranyije ko muri Nzeri bizahurira mu nama izabera mu murwa mukuru wa Korea ya Ruguru, Pyongyang, muri Koreya ya Ruguru, gusa ntabwo hatangajwe itariki nyirizina bizaberaho.

Urugendo rwa Moon ruzaba ari urwa mbere rubayeho mu myaka isaga 10 ishize, mu gihe ibihugu byombi bishyize imbaraga mu kuzahura umubano n’ubwo wakomeje gukomwa mu nkokora n’ibihano Koreya ya Ruguru yafatiwe kubera umugambi wayo w’intwaro za kirimbuzi.

Go Myong-hyun umusesenguzi muri Institute of Policy Studies yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko iyi nama ari nk’uburyo Koreya ya Ruguru ishaka gukoresha kugira ngo irebe ko ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byakongera kubyutswa.

Ati “Kuri Koreya y’Epfo, Perezida Moon arashaka kuzahura umubano hagati ya Koreya zombi ariko ntibyoroshye igihe nta ntambwe iraterwa mu biganiro hagati ya Amerika na Koreya ya Ruguru.”

Perezida wa mbere wa Koreya y’Epfo wagiye Pyongyang ni Kim Dae-jung wahuye na Kim Jong Il wari perezida mu 2000, ibintu byatumye ahabwa igihembo ry’amahoro cyitiriwe Nobel kubera imbaraga yashyize mu guhuza ibihugu byombi.

Mu 2007 nabwo Kim yakiriye Roh Moo-hyun, gusa umubano w’ibihugu byombi warushijeho kuba mubi kuko Koreya ya Ruguru yashyize imbaraga mu gucura intwaro za kirimbuzi, Koreya y’Epfo nayo igashyiraho guverinoma idashyigikiye ko habaho ubucuti.

Ubushake bwo kuzahura umubano bwongeye kugaragara mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo habaga imikino ya olimpike muri Koreya y’Epfo, yitabiriwe na mushiki wa Kim Jong un, biharura inzira yatumye muri Kamena uyu ahurira na Perezida Donald Trump wa Amerika muri Singapore.

Kuva icyo gihe ibihugu byombi byatangiye kugenderana cyane, ndetse mu cyumweru gitaha hakaba hateganyijwe inama izigirwamo uko imiryango yatandukanyijwe n’intambara yakongera guhuzwa.

Nubwo ibihugu byombi bigaragaza ubushake ariko, haracyarimo ikibazo gikomeye kuko Amerika ikomeje gusaba amahanga gukaza ibihano byafatiye Koreya ya Ruguru, mu gihe iki gihugu nacyo kivuga ko Abanyamerika bashaka kubigirizaho nkana.

Perezida Kim na Moon baheruka guhura muri Mata
Perezida Kim na Moon baheruka guhura muri Mata