00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Koreya y’Epfo yababariye uwo yasimbuye

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 24 December 2021 saa 01:48
Yasuwe :

Perezida wa Koreya y’Epfo, Moon Jae yababariye uwo yasimbuye Park Geun-hye wari umaze amezi 57 muri gereza azira ibyaha bya ruswa.

Ifungurwa rya Park Geun-hye ryatangajwe na Minisiteri y’Ubutabera kuri uyu wa Gatanu, yarekuwe hamwe n’izindi mfungwa 3,094.

Park yari yarakatiwe gufungwa imyaka 22. Ni igihano yatangiye ubwo yatabwaga muri yombi mu 2017 nyuma yo kweguzwa n’Inteko Ishinga Amategeko kubera ibyaha bya ruswa.

Perezida Moon yavuze ko igihugu cyari gikeneye kongera kunga ubumwe muri ibi bihe cyugarijwe n’ibibazo byinshi. Mu bindi kandi yashingiyeho afungura Park harimo ubuzima bwe bwari bwifashe nabi muri gereza.

Park w’imyaka 69 azarekurwa tariki 31 Ukuboza 2021. Yari amaze ukwezi mu Bitaro bya Seoul kubera ikibazo cy’urutugu no mu rukenyerero hamubabaza. Mu mwaka wa 2019 ni bwo yabazwe mu rutugu.

Mu bandi bahawe imbabazi harimo Han Myeong-sook wahoze ari Minisitiri w’Intebe hagati ya 2006 na 2007. Mu 2015 yakatiwe azira ibyaha bya ruswa.

Park Geun-hye azarekurwa tariki 31 Ukuboza uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages