00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Koreya y’Epfo Yoon Suk Yeol yatawe muri yombi

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 15 January 2025 saa 08:39
Yasuwe :

Perezida Yoon Suk Yeol wa Koreya y’Epfo yatawe muri yombi, ahita ajyanwa guhatwa ibibazo n’ikigo gikora iperereza kuri ruswa kizwi nka Corruption Investigation Office.

BBC yanditse ko icyemezo cyo kumuta muri yombi cyubahirijwe nyuma y’amasaha rwabuze gica hagati ya polisi n’itsinda ry’abashinzwe kumucungira umutekano.

Byageze aho biba ngombwa ko abakora iperereza burira inkuta z’urugo rwe bakoresheje inzego, burira kuri bisi zari zarazengurukijwe uruzitiro, banakata imikwege yongerewe ku ruzitiro rwe ibuza abantu gutambuka banyuze hejuru.

CIO yatangaje ko yatangiye kumuhata ibibazo mu gitondo ariko yanze kugira icyo abatangariza, bakaza gukomeza igikorwa cyo kumubaza ku gicamunsi. Biteganyijwe ko akomeza kuba afungiye muri gereza ri mu Murwa Mukuru Seoul.

Ni ku nshuro ya mbere mu mateka ya Koreya y’Epfo Perezida uri ku butegetsi atawe muri yombi.

Perezida Yoon wagiye ku butegetsi mu 2022, atawe muri yombi mu gihe yari agikorwaho iperereza ku birego byo kwigomeka, nyuma y’uko atangaje ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe by’intambara ariko inteko ishinga amategeko ikabivuguruza mu Ukuboza 2024.

Hari hashize iminsi Perezida Yoon yifungiranye iwe kuko yari afite impugenge ku mutekano we ndetse ku wa 3 Mutarama 2025, abashinzwe iperereza ku byaha bya ruswa na Polisi bagerageje kumuta muri yombi ariko ariko birabananira kuko ingamba zo kurinda urugo rwe zari zakajijwe.

Byasabye ko buririra ku rwego barenga bisi zari zarashyizwe ku ruzitiro
Imikwege yababuzaga gutambuka babanje kuyikata
Ku wa 3 Mutarama bari bagerageje kumuta muri yombi biranga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages