BBC yanditse ko icyemezo cyo kumuta muri yombi cyubahirijwe nyuma y’amasaha rwabuze gica hagati ya polisi n’itsinda ry’abashinzwe kumucungira umutekano.
Byageze aho biba ngombwa ko abakora iperereza burira inkuta z’urugo rwe bakoresheje inzego, burira kuri bisi zari zarazengurukijwe uruzitiro, banakata imikwege yongerewe ku ruzitiro rwe ibuza abantu gutambuka banyuze hejuru.
CIO yatangaje ko yatangiye kumuhata ibibazo mu gitondo ariko yanze kugira icyo abatangariza, bakaza gukomeza igikorwa cyo kumubaza ku gicamunsi. Biteganyijwe ko akomeza kuba afungiye muri gereza ri mu Murwa Mukuru Seoul.
Ni ku nshuro ya mbere mu mateka ya Koreya y’Epfo Perezida uri ku butegetsi atawe muri yombi.
Perezida Yoon wagiye ku butegetsi mu 2022, atawe muri yombi mu gihe yari agikorwaho iperereza ku birego byo kwigomeka, nyuma y’uko atangaje ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe by’intambara ariko inteko ishinga amategeko ikabivuguruza mu Ukuboza 2024.
Hari hashize iminsi Perezida Yoon yifungiranye iwe kuko yari afite impugenge ku mutekano we ndetse ku wa 3 Mutarama 2025, abashinzwe iperereza ku byaha bya ruswa na Polisi bagerageje kumuta muri yombi ariko ariko birabananira kuko ingamba zo kurinda urugo rwe zari zakajijwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!